Taylor Swift yahakanye ibyo guhagarika umuziki nyuma y’ubukwe
Yanditswe: Monday 06, Oct 2025
Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Taylor Swift, yatangaje ko atazigera ava mu muziki n’ubwo yitegura kubaka urugo, ahumuriza abafana be bari batangiye kugira ubwoba ko urushako agiye kujyamo rushobora guhagarika urugendo rwe rwa muzika.
Mu kiganiro yagiranye na BBC Radio 2, Taylor Swift yavuze ko kuba umuntu ashatse bitavuze ko ahita areka gukora ibyo akunda. Yabivuze asubiza ibibazo byari bimaze iminsi byibazwa n’abakunzi be nyuma y’uko yambitswe impeta n’umukunzi we, Travis Kelce, umukinnyi wa NFL, muri Kanama 2025.
Yagize ati: “Ntabwo abantu bashaka kugira ngo bahite bareka akazi kabo. Nzi ko hari abakunda kugira impungenge, ariko ukuri ni uko nkunda umuntu turi kumwe kuko akunda ibyo nkora kandi akishimira uburyo mbayeho ubuzima bwanjye binyuze mu buhanzi no gukora umuziki.”
Uyu muhanzikazi ukunzwe cyane mu ndirimbo “Life Of A Showgirl”, yavuze ko Travis Kelce ari umwe mu bantu bamushyigikira cyane, kandi ko ari byo bituma arushaho kugira imbaraga zo gukora umuziki n’ubuhanzi bimufasha kugaragaza amarangamutima ye mu buryo bwiza.
Taylor Swift na Travis Kelce batangiye gukundana mu mpeshyi ya 2023, urukundo rwabo rugenda rutera imbere kugeza ubwo bahisemo kurwemeza muri uyu mwaka.
Nyuma y’ubu butumwa, abafana be bakomeje kugaragaza ibyishimo n’ishema ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko bishimiye kumva ko umwamikazi wabo w’umuziki atazahagarika ibikorwa bye n’ubwo agiye gutangira ubundi buzima bushya bw’urugo.
Taylor Swift, umaze imyaka irenga 15 ari mu ruhando rwa muzika, ashimwa cyane ku ruhare rwe mu guteza imbere umuziki wa pop no kuba intangarugero mu rubyiruko.
Taylor Swift yamaze impungenge abafana be
Yanyomoje ibihuha bimaze iminsi bivugwa, yemeza ko azakomeza umuziki ari n’umugore


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *