Taylor Swift yongeye kugaragara kuri Stade ashyigikiye umukunzi we
Yanditswe: Monday 29, Sep 2025
Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift yongeye kugaragaza uburyo akomeje kuba hafi y’umukunzi we Travis Kelce, umukinnyi wa Kansas City Chiefs, nyuma y’amasaha make yari avuye muri California aho yari yitabiriye ubukwe bw’inshuti ze magara, Selena Gomez na Benny Blanco.
Ku cyumweru tariki ya 28 Nzeri, Taylor w’imyaka 35 yitabiriye umukino wabereye kuri Arrowhead Stadium ubwo Chiefs yakiraga ikipe ya Baltimore Ravens. Nubwo we ubwe atafotowe yinjira cyangwa yicaye ahabugenewe, byemejwe ko yari ahari mu buryo bw’ibanga, nk’uko amaze iminsi abigenza mu gihe akomeje gushyigikira umukunzi we Travis bitegura kurushinga.
Abafana bari maso kandi babonye Scott Swift, se wa Taylor, yambaye ingofero yo muri ’collaboration’ nshya ya Travis na American Eagle. Umuvandimwe we Austin Swift w’imyaka 33 na we yari ahicaye, ndetse mu mashusho yafashwe agaragara yicaye imbere ya Donna Kelce, nyina wa Travis.
Swift yari avuye Santa Barbara muri California aho yari mu birori by’ubukwe bwa Selena Gomez na Benny Blanco, byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye. Amakuru ava mu bari aho avuga ko ubukwe bwari bwuzuye urukundo n’umunezero, ndetse Taylor hamwe na Ed Sheeran bari mu batanze ubutumwa bw’ishimwe.
Ibi bibaye mu gihe gito cyane nyuma y’uko Taylor yagaragaye yitabiriye umukino wa Chiefs, nyuma yo kwambikwa impeta na Travis mu kwezi kwa Kanama. Icyo gihe yari yitabiriye umukino Chiefs yakinaga na Philadelphia Eagles. Ariko uyu mukino wo ku ya 28 Nzeri ntiwagenze neza kuri Chiefs kuko batsinzwe amanota 20 kuri 17.
Kuva batangaje ko bitegura kurushinga, Taylor na Travis bagiye bagaragara mu ruhame inshuro nyinshi. Urugero ni ku mukino wa kaminuza Travis yizeho muri University of Cincinnati ubwo yakinaga na Nebraska Cornhuskers ku ya 28 Kanama, aho bombi bagaragaraye bari mu rukundo rukomeye.
Ibi byose biba mu gihe Taylor ari mu myiteguro ikomeye yo gushyira hanze alubumu ye ya 12 yise The Life of a Showgirl, iteganyijwe gusohoka ku ya 3 Ukwakira 2025. Iyo alubumu yamaze guca agahigo ko kuba ari yo yabitswe cyane mbere yo gusohoka kuri Spotify Countdown Page. Taylor ubwe yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro cya New Heights Podcast gitambutswa na Travis hamwe n’umuvandimwe we Jason Kelce, aho yatangaje ko uyu mushinga ari umwe mu y’ingenzi cyane nyuma yo kongera kwegukana masters z’indirimbo ze za mbere esheshatu mu kwezi kwa Gicurasi 2025.
Taylor Swift yongeye kugaragara kuri Stade yagiye gushyigikira umukunzi we

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *