skol

Tems yanditse amateka mashya

Yanditswe: Wednesday 01, Oct 2025

featured-image

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Temilade Openiyi, uzwi cyane ku izina rya Tems, akomeje kwandika amateka mu muziki nyafurika no ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo kuba umuhanzikazi wa mbere muri Afurika ugurishije indirimbo ze ku barenga miliyoni 10 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aka gahigo Tems yagaciye binyuze mu ndirimbo ye yakoranye n’abahanzi bakomeye bo muri Amerika, Future na Drake, yitwa “Wait For U”, ikaba imaze kugurishwa kopi miliyoni 10 muri Amerika, nk’uko byatangajwe n’urubuga rukomeye rukurikirana umuziki n’imyidagaduro, Chart Data.

Bitewe n’iyi ntsinzi ikomeye, indirimbo yahise ihabwa RIAA Diamond Certification, ishimwe rihabwa gusa indirimbo ziba zaracuranzwe kandi zikagurishwa ku rugero rwo hejuru cyane muri Amerika.

Tems yabaye umuhanzi wa kabiri w’Umunyafurika wesheje uyu muhigo, nyuma ya Wizkid, wageze kuri ibi mu ndirimbo yakoranye na Drake yitwa “One Dance.” Tems ari kugarukwaho cyane kuko ari we muhanzikazi wa mbere w’Umunyafurika ugeze kuri uru rwego, ibyatumye izina rye ryandikwa mu mateka y’umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Uretse iyi ndirimbo, Tems asanzwe ari umwe mu bahanzi bafite indirimbo nyinshi zikunzwe cyane kandi zahawe ibirango by’icyubahiro. Indirimbo ze nka “Essence,” “Free Mind,” “Higher,” “Me & U,” na “Found” zose zimaze guhabwa ibyinshi mu birango bikomeye birimo Platinum na Gold Certifications, byerekana ko ari umwe mu bahanzi bafite ibikorwa by’ubuhanga bihamye kandi birambye.

Tems, ugaragazwa nk’umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe, akomeje guhagararira umugabane w’Afurika mu ruhando mpuzamahanga, kandi ibikorwa bye bikomeje kugaragaza ko abahanzi b’abagore b’Abanyafurika bashobora gukora amateka akomeye mu muziki mpuzamahanga.

Ijwi rye ry’umwimerere, indirimbo ze zifite ubutumwa, ndetse n’uburyo yahuje umuziki gakondo w’Afurika n’injyana z’ubu, byose byamuhesheje kuba icyitegererezo ku rubyiruko n’abahanzi b’igitsina gore bakizamuka.

Tems yahesheje ishema umuziki Nyafurika, indirimbo ye igurwa n’abarenga miliyoni 10 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa