skol

Tennis: Aryna Sabalenka ntazakina amwe mu marushanwa ya 2026

Yanditswe: Thursday 08, Jan 2026

featured-image

Nimero ya mbere ku Isi muri Tennis y’abagore, Aryna Sabalenka, yatangaje ko amarushanwa menshi ateganyijwe mu 2026 atazayakina kugira ngo arengere ubuzima bwe.

Uyu mugore w’Umunya-Bélarus ni umwe mu bitwaye neza mu 2025, aho yawegukanyemo ibikombe bine ndetse akanatorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka.

Ubusanzwe biba ari itegeko ku bakinnyi bakuru gukina amarushanwa ane ya ’Grand Slam’, amarushanwa 10 ya WTA 1000 n’amarushanwa atandatu ya WTA 500. Iyo umukinnyi adakinnye amwe muri yo bituma akurwaho amanota.

Sabalenka w’imyaka 27 yabajijwe ku mwaka we wa 2026, avuga ko ari umwaka ukomeye cyane ndetse ashobora guhagarika amwe mu marushanwa akomeye akirengera ibihano.

Ati “Ni umwaka ukomeye. Si byiza ku bakinnyi kuko benshi bari kuvunika kuko amategeko arimo akabazo k’aho dutegetswe gukina. Ariko njye nzareka kuyakina kugira ngo ndengere ubuzima bwanjye kuko umwaka ushize narakoze cyane.”

Yongeyeho ati “Nubwo amanota yazamukaga ariko rimwe na rimwe nakinaga ndwaye. Ibyo kandi byaterwaga no guhora nkina. Uyu mwaka rero nzagerageza niyiteho nubwo nzahabwa ibihano umwaka urangiye.”

Sabalenka yongeyeho ko abategura amarushanwa bareba ku nyungu zabo bakirengagiza iz’abakinnyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa