skol
fortebet

Teta Sandra yeretse Derek ko uwamukunze ntaho yagiye

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

Umunyamideli Sandra Teta wamamaye cyane ubwo yari mu rukundo na Derek, yongeye kwerekana ko akimuzirkana ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko.
Uyu mukobwa uherutse gufungurwa nyuma yo gushinjwa kutishyura abo yari abereyemo umwenda, yanditse ku rukuta rwe rwa instagram yifuriza Derek wahoze ari umukunzi we isabukuru nziza y’amavuko.
Yagize ati “Isabukuru nziza kuri uyu muntu wicisha bugufi..Nyagasani akomeze kurinda intambwe zawe..Wishimire isabukuru yawe y’amavuko. “ Derek nawe (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli Sandra Teta wamamaye cyane ubwo yari mu rukundo na Derek, yongeye kwerekana ko akimuzirkana ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko.

Uyu mukobwa uherutse gufungurwa nyuma yo gushinjwa kutishyura abo yari abereyemo umwenda, yanditse ku rukuta rwe rwa instagram yifuriza Derek wahoze ari umukunzi we isabukuru nziza y’amavuko.

Yagize ati “Isabukuru nziza kuri uyu muntu wicisha bugufi..Nyagasani akomeze kurinda intambwe zawe..Wishimire isabukuru yawe y’amavuko. “ Derek nawe yahise yandika amashimira ti “Urakoze cyane Teta Sandra nawe Imana iguhe umugisha.”

Teta yahamije ko akizirana uwahoze ari umukunzi we amwifuriza isabukuru y’amavuko

Mu minsi ishize, byavuzwe ko aba bombi bongeye kubura umubano w’abo ubwo uyu mukobwa yari afunze. Ngo Derek yajyaga gusura Teta Sandra aho yari afungiye muri gereza.

Ahashize.......... Derek na Sandra

Ubwo Miss Teta yatandukanaga n’umuhanzi Derek, Miss Vanessa nawe agatandukana na Olivis. Abanditsi b’imyidagaduro bongeye kubona inkuru zisomwa zo kwandika.

Icyo gihe, Derek Sano, umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Active, abinyujije ku rubuga rwa Instagram yatangaje ko ari wenyine nta mukunzi afite. Nyuma y’ubu butumwa yahise yongera yandika ati “Iyo hari ikigiye, haba hari ikindi cyiza kigiye kuza”, anongeraho ati “Buri muntu afite inshuti ye magara, ubu yamubereye mbi”.

Icyo gihe kandi Teta yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko yamaze kwakira ko atari inshuti na Derek ariko akavuga ko atari we wagize uruhare kugirango atandukane n’uyu musore bari bamaranye imyaka ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa