The Ben agiye gutaramira i Manchester mu gitaramo gitegerejwe n’Abanyarwanda
Yanditswe: Wednesday 24, Sep 2025
Umuhanzi w’Umunyarwanda wamamaye ku rwego mpuzamahanga, Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben, yemeje ko ku wa 18 Ukwakira 2025 azataramira abakunzi be mu Mujyi wa Manchester, mu Bwongereza.
Iki gitaramo kizabera muri Sol House, guhera saa tatu z’ijoro kugeza mu gicuku, kikaba kizaba ari igikorwa cyo gusoza Liberation Cup Final no guhuza urubyiruko binyuze muri gahunda ya Youth Connect, itegurwa n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bwongereza.
Uretse ibirori by’imyidagaduro, hazanabamo ibiganiro bigamije kuganira ku ruhare rw’urubyiruko mu miyoborere, gusuzuma amahirwe yo guhuza imikoranire n’isoko ry’umurimo mu Rwanda, ndetse no guhuza urubyiruko rufite icyerekezo cyo kwihangira udushya no gutsinda.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025, The Ben yemeje ko iki gitaramo ntawe ugomba kugicikwa. Ati: “Manchester, ngiye kuza kubataramira. Ntuzigere ucikwa n’iki gitaramo, kizaba ari umunsi wihariye utazibagirwa.”
Album nshya ‘Plenty Love’ ikomeje kumwambutsa imipaka
Kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2025, The Ben ari mu rugendo rwo kwamamaza album ye nshya yise “Plenty Love”, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki. Yatangiriye ibitaramo muri Canada, Ububiligi, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ahandi i Burayi.
Mu kwezi kwa Werurwe, The Ben yifatanyije na Bwiza mu gitaramo cyo kumurika album ye ’25 Shades’ cyabereye mu Bubiligi. Yongeye kandi kuririmba mu nama y’Abanyarwanda baba muri Amerika izwi nka ’Rwanda Convention USA 2025’ yabereye i Dallas, Texas.
Uretse ibyo, The Ben yitabiriye igitaramo gikomeye cyiswe ’Giants of Africa Festival’ cyabereye i Kigali, aho yasangiye urubyiniro n’ibyamamare byo muri Nigeria nka Timaya, Kizz Daniel na Ayra Starr. Nyuma yaho, yakomereje ibitaramo i Burayi, aririmbira i Lyon mu Bufaransa, aherekejwe n’aba-DJ b’Abanyarwanda Selekta Copain na Selekta Maurice.
Kuba igitaramo cya The Ben kigiye kubera i Manchester bifite uburemere bukomeye, kuko uyu mujyi umaze imyaka uzwi nk’izingiro ry’umuziki ku isi. Ni ho havukiye amatsinda azwi nka Oasis, The Smiths, Joy Division na New Order, bituma uhabwa izina rya “Capital of Music.”
Manchester ifite inyubako zizwi ku rwego mpuzamahanga nka AO Arena, aho abahanzi bakomeye ku isi barimo Beyoncé, Coldplay, Ed Sheeran, Adele na The Rolling Stones bamaze gutaramira. Ni n’umujyi wakunze kwakira ibitaramo bikomeye nka Parklife Festival na Manchester International Festival, byitabiriwe n’ibyamamare nka Drake, Travis Scott, Kendrick Lamar na Cardi B.
Ibi bituma igitaramo cya The Ben cyitezweho kuba umwanya udasanzwe ku bafana be baba mu Bwongereza no mu Burayi, ndetse kikaba intambwe ikomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *