skol
fortebet

The Ben, amagambo nyirakuru yamubwiye ageze mu Rwanda yamukoze ku mutima

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuhanzi Mugisha Benjamin, benshi bazi nka The Ben, ari mu Rwanda nyuma y’ imyaka itandatu yari amaze muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika. Mu bamwakiriye ku kibuga cy’ indege cya Kigali I Kanombe harimo nyirakuru akunda cyane, ngo amagambo yamubwiye yamukoze ku mutima.
Tariki 24 Ukuboza 2016 ku isaha ya saa sita nibwo umuhanzi The Ben yageze mu Rwanda. Hari ifoto yacicikanye cyane ku mbunga nkoranyambaga The Ben ahoberanye n’ umucekuru. Uyu mukecuru ni umwe mubo mu muryango we baje kumwakira. (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Mugisha Benjamin, benshi bazi nka The Ben, ari mu Rwanda nyuma y’ imyaka itandatu yari amaze muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika. Mu bamwakiriye ku kibuga cy’ indege cya Kigali I Kanombe harimo nyirakuru akunda cyane, ngo amagambo yamubwiye yamukoze ku mutima.

Tariki 24 Ukuboza 2016 ku isaha ya saa sita nibwo umuhanzi The Ben yageze mu Rwanda. Hari ifoto yacicikanye cyane ku mbunga nkoranyambaga The Ben ahoberanye n’ umucekuru. Uyu mukecuru ni umwe mubo mu muryango we baje kumwakira.

Uyu muhanzi avuga ko yatunguwe cyane no kubona Nyirakuru ku kibuga cy’ indege yaje kumwakira. Ngo mu bo yatekerezaga ko baza ku mwakira ku kibuga cy’ indege nyirakuru ntabwo arimo kuko atuye mu ntara y’ iburasizuba bityo ngo yumvaga ko ari ahantu kure atakwirirwa aza ku mwakira.

The Ben avuga ko uyu mukecuru yamubwiye ngo “Urakoze mwana wanjye uje ntarapfa”. Uyu muhanzi yatangaje ko aya magambo yamukoze ku mutima gusa avuga ko ari ibisanzwe ko abantu bakuze baba bafite ubwoba ko isaha ku isaha urupfu rwabatwara bakagenda batongeye kubona umwana wabo.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Radio 10, The Ben yavuze ko akunda uyu mukecuru by’ umwihariko. Ngo akiri umwana uyu mukecuru yamwitaga umugabo we bituma akura yumva ko ari umugabo we, gusa yatunguwe no kumva uyu mucekuru avuga ko na murumuna wa The Ben ari umugabo we.

Ni ibiki The Ben yari afitiye amatsiko nyuma y’imyaka 6 atakandagira muri Kigali?

Uyu muhanzi avuga yari akumbuye kurya cyapati. Uretse iki kandi ngo yumva afite amatsiko menshi yo kubona amaso ku maso inyubako ya Kigali Convention Center.

Yagize ati “Nari nkumbuye capati, iri mu bintu nariye nkigera mu Rwanda…. Nari mfite amatsiko yo kubona Kigali Convention Center actually. Nayibonye nafashe amafoto nyasangiza abandi. Ni mu hantu nakunze cyane”

Impamvu nyamukuru yatumye The Ben agaruka mu Rwanda ni igitaramo azaririmbamo tariki yay a mbere Mutarama cyitwa East African Party.

Ntabwo ateganya kumara igihe kinini mu Rwanda kuko avuga ko azasubira muri Amerika gukomeza amasomo ye cyane ko avuga ko yiga muri Kaminuza ya San Fransisco yo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa