The Ben, amashusho ya ’Habibi’ yakumiriwe kuri Youtube
Yanditswe: Wednesday 07, Dec 2016
Umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben], yahuye n’ikibazo gishobora kugira ingaruka mbi kuri muzika ye. Amashusho y’indirimbo ’Habibi’ aherutse gushyira hanze yakumiriwe ku rukuta rwa Youtube, bitewe n’amanyanga avugwa mu ifatwa ry’Amashusho yayo.
Intandaro yo gusibwa kw’aya mashusho ya ’Habibi’ ni ubujura n’ubuhemu ashinjwa kuba yarakoranye na CEDRU usanzwe atunganya amashusho y’indirimbo. Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’Habibi’, The Ben yahise ashinjwa ubujura ndetse n’ubuhemu bwo (...)
Umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben], yahuye n’ikibazo gishobora kugira ingaruka mbi kuri muzika ye. Amashusho y’indirimbo ’Habibi’ aherutse gushyira hanze yakumiriwe ku rukuta rwa Youtube, bitewe n’amanyanga avugwa mu ifatwa ry’Amashusho yayo.
Intandaro yo gusibwa kw’aya mashusho ya ’Habibi’ ni ubujura n’ubuhemu ashinjwa kuba yarakoranye na CEDRU usanzwe atunganya amashusho y’indirimbo. Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’Habibi’, The Ben yahise ashinjwa ubujura ndetse n’ubuhemu bwo kutuzuza amasezerano na Ganza Innocent wamufashije gufata amashusho yo mukirere y’indirimbo ’Habibi’.
Ganza Innocent, ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukora akazi ko gufata amashusho yo mu kirere. Aganira n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Uyu musore yavuze ko The Ben yamusabye kumufatira amashusho meza y’indirimbo ye ’Habibi’ undi akabikora.
Nyuma ngo yaje kumuca amafaranga macye amusaba ko andi mafaranga ayamurekera akazahwana n’uko azashyira mu mashusho y’iyo ndirimbo amazina ye (Ganza Innocent) n’aya kompanyi ye yitwa Ganza Image Productions kugirango abantu bazamenye uwafashe aya mashusho bityo bizamuheshe akandi kazi kuko yari yiyizeye mu gufata amashusho agezweho.
Ganza Innocent ariko avuga ko The Ben yaje kumwisubirana, amasezerano bari bateguye ntayasinye ndetse agatungurwa no kubona amashusho y’indirimbo asohotse yanditseho ko yakozwe na Cedru, nta na hamwe hagaragara Ganza Innocent ubwe cyangwa kompanyi ye ya Ganza Image Productions.
- Muri ’Habibi’, The Ben yifashishije umukobwa ukomoka muri Puerto Rico
Ibi byababaje Ganza cyane bituma atanga ikirego ku buyobozi bw’urubuga rwa Youtube, uru rubuga narwo rukandikira The Ben rumusaba kwisobanura ntabikore, none bakaba bafashe icyemezo cyo kuyikura kuri uru rubuga kandi ngo nayisubizaho azahura n’ibibazo bikomeye.
Ati: "Natanze ikirego kuri youtube, nyuma youtube yahaye the Ben iminsi yo gusubiza ntiyasubiza hanyuma bahita bayikuraho... Naramuka yongeye kuyisubizaho bazahita bafunga na konti ye (channel) ya youtube".
Ganza Innocent avuga ko nta bundi bwumvikane ashobora kugirana na The Ben, kandi agashimangira ko ubuhemu yakorewe na we nta gihombo bwamuteye kuko byatumye hari abantu benshi bari kumugana ngo abakorere amashusho y’indirimbo, bigaragaza ko amakosa The Ben yakoze bayabonye.
Yungamo ati: "Kugeza ubu ntabundi bwumvikane, nabyakiriye neza, kuko hano muri USA baha agaciro igihangano cya buri muntu wese batitaye ku kuntu waba uzwi cyane cyangwa uko waba ukomeye. Ubu ndimo kwitegura gutangira gukorana n’abandi bahanzi b’abanyarwanda baba hano muri USA, banyandikiye bifuza ko nakorana nabo, binyereka ko batashyigikiye ibyo The Ben yakoze."
The Ben azataramira abanyarwanda ku itariki ya 1 Mutarama 2017, indirimbo ’Habibi’ aherutse gushyira hanze ni imwe mu zo azifashisha ataramira abakunzi be. Amajwi ya ’Habibi’ yongerewe agaciro nyuma y’uko amashusho yayo ageze hanze hagaragaramo umukobwa w’ikimero.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *