skol
fortebet

The Ben azitabira ibirori bizabera Portofino i Nyarutarama

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben mbere y’uko atarama muri East Africa Party tariki ya 1 Mutarama 2017, azitabira ibirori bikomeye kizabera kuri Hotel Portofino iherereye i Remera.
Kuwa 24 Ukuboza 2016 nibwo The Ben yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu akorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika. N’amarira menshi uyu muhanzi yatunguwe no kongera kubona abavandimwe ataherukaga.
Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP ifatanya na Bralirwa mu gutegura ’East Africa Party’ (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben mbere y’uko atarama muri East Africa Party tariki ya 1 Mutarama 2017, azitabira ibirori bikomeye kizabera kuri Hotel Portofino iherereye i Remera.

Kuwa 24 Ukuboza 2016 nibwo The Ben yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu akorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika. N’amarira menshi uyu muhanzi yatunguwe no kongera kubona abavandimwe ataherukaga.

Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP ifatanya na Bralirwa mu gutegura ’East Africa Party’ binyuze mu kinyobwa cyayo Primus ari nayo yazenye The Ben mu Rwanda. Yabwiye umunyamakuru wa Umuryango.rw ko tariki ya 31 Ukuboza 2016, The Ben azitabira ikirori [ Vibe Party] kizabera i Remera.

Yanavuze ko hari abavangavanga umuziki [Dj’s] benshi batandukanye ari nabo bazabanziriza The Ben kuburyo abazitabira icyo kirori bazaryoherwa. Avuga ko The Ben uherutse gushyira hanze indirimbo ’Habibi’ azaririmba indirimbo ebyiri cyangwa agakora ibizwi nka ’Akapela’ aho umuhanzi aba aririmba indirimbo ariko atayisoza.

Mushyoma Joseph yakomeje avuga ko abazitabira icyo kirori bazagira amahirwe yo kwifotozanya n’umuhanzi bikundira ’The Ben’, bakishimira umwaka mushya wa 2017 tugiye gutangira mu minsi ya vuba.

The Ben yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010. Mu myaka itandatu amaze muri Amerika yatunganyije indirimbo nyinshi zanyuze benshi, I’m in Love, Ntacyadutanya, Konahindutse, Habibi kugeza kuri ’Roho yanjye’ aherutse gushyira hanze.

Kwinjira muri iki gitaramo kizaba tariki ya 31 Ukuboza 2016, ni ibihumbi 10,000Rwf. Kizatangira guhera saa yine za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyili z’umugoroba. Dj Karim, Dj Toxxyk, Dj Miller ndetse na Dj Diallo ni bamwe mu bazasusurutsa abantu.

The Ben azitabira ikirori kizabera kuri Hotel Portofino i Remera

’East African Party’ ni igitaramo ngaruka mwaka gitegurwa na Kompanyi y’ubucuruzi ya EAP ifatanyije n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobya cya ’Primus’. Mu myaka itambutse iyi kompanyi yagiye izana abahanzi batandukanye barimo Diamond ukomoka muri Tanzania ndetse na Koshens wo muri Jamaica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa