skol
fortebet

The Ben yageneye Murumuna we impano ya iPhone7 y’ ibihumbi 690

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuraperi Rukundo Eliya [Green P] wanyuze mu itsinda rya Tuff Gang yanyuzwe n’impano yazaniwe na mukuru we The Ben [Mugisha Benjamin] wageze i Kigali kuwa 24 Ukuboza 2016 nyuma y’imyaka itandatu aba muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu 2007 nibwo Green P yatangiye kumvikana mu ruhando rwa muzika nk’umuraperi waje kugereka itafari ku rukuta rwari rwatangiwe n’abandi. Yisanze mu itsinda rya Tuff Gang ryakanyujijeho mu ndirimbo nyinshi zakoraga rubanda nyamwishi ku mutima kenshi bitewe (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Rukundo Eliya [Green P] wanyuze mu itsinda rya Tuff Gang yanyuzwe n’impano yazaniwe na mukuru we The Ben [Mugisha Benjamin] wageze i Kigali kuwa 24 Ukuboza 2016 nyuma y’imyaka itandatu aba muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu 2007 nibwo Green P yatangiye kumvikana mu ruhando rwa muzika nk’umuraperi waje kugereka itafari ku rukuta rwari rwatangiwe n’abandi. Yisanze mu itsinda rya Tuff Gang ryakanyujijeho mu ndirimbo nyinshi zakoraga rubanda nyamwishi ku mutima kenshi bitewe n’indirimbo zuzuye ubutumwa bumvishaga Abanyarwanda.

The Ben yageneye Murumuna we impano ya iPhone7

Green P, Ni murumuna w’umuhanzi The Ben witegura gutaramira Abanyarwanda muri East Africa Party. Uyu muraperi yabwiye Igihe ko mu ijoro ryo kuwa 25 Ukuboza 2016, byari ibyishimo bikomeye mu muryango wabo ubwo bakiraga umuvandimwe we The Ben avuye muri Amerika.

Yavuze ko yamaze iminota igera kuri 30 arebana na The Ben nta jambo na rimwe barabwirana ku bwo gutekereza ku mateka n’ibyahise mu myaka irenga itandatu bari bamaze badacana iryera uretse kuvugana kuri telefone no kureba amafoto asohoka mu binyamakuru gusa.

Green P yavuze ko yamaze iminota 30 yabuze icyo abwira Mukuru we The Ben

"Sinakubwira nyine uko byari bimeze ngo ubyumve ariko nyine narishimye cyane kuko twabonanye igihe cy’isabukuru y’amavuko yanjye numva birantunguye cyane ku buryo twamaze iminota mirongo itatu tutari kuvugana turi kurebana gusa kubera urukumbuzi n’ibyishimo.” Green P asobanura uko yari amerewe areba The Ben mukuru we amaso ku maso.

Green P yongeyeho ko ibyishimo by’inyongera yagize ku bw’urugendo rwa The Ben ngo ni impano ya telefone igezweho yo mu bwoko bwa iPhone 7[igura $849, uyashyizemu mafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 690] mukuru we yamuzaniye. Yavuze ko ayifata nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubuvandimwe hagati yabo.

Yagize ati “Wenda sinabitindaho ngo ndondogore ariko ikintu cyanshimishije umuvandimwe yanzaniye ni telefone igezweho igendanye n’igihe ya iPhone 7 yanzaniye.”

Mu muryango wa The Ben havukamo abandi bahanzi babiri Green P w’umuraperi n’undi witwa Danny uririmba mu njyana ya RnB gusa we ntiyamenyekanye cyane nk’abavandimwe be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa