skol
fortebet

The Ben yahamije ko Meddy ariwe ukwiriye igihembo cya AFRIMMA bari guhatanira

Yanditswe: Friday 08, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Igihembo ibihembo bya AFRIMMA birimo abahanzi 3 bo mu Rwanda ndetse n’abandi bahanzi batadukanye bo muri East Africa ,The Ben yahamije ko igihembo gikwiriye mugenzi we Meddy. Mu gihe habura ukwezi 1 hagashyikirizwa ibihembo abahanzi babyegukanye aho mu bahatanye ari The Ben, Meddy na Knowless bo mu Rwanda, kuri ubu The Ben we yagaragaje ukwiriye igihembo. Ni ibihembo bya muzika byitwa AFRIMMA, bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mubutumwa The Ben yanyujije kuri Instagram we (...)

Sponsored Ad

Igihembo ibihembo bya AFRIMMA birimo abahanzi 3 bo mu Rwanda ndetse n’abandi bahanzi batadukanye bo muri East Africa ,The Ben yahamije ko igihembo gikwiriye mugenzi we Meddy.

Mu gihe habura ukwezi 1 hagashyikirizwa ibihembo abahanzi babyegukanye aho mu bahatanye ari The Ben, Meddy na Knowless bo mu Rwanda, kuri ubu The Ben we yagaragaje ukwiriye igihembo. Ni ibihembo bya muzika byitwa AFRIMMA, bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mubutumwa The Ben yanyujije kuri Instagram we yagaragaje ko mu cyiciro ahuriyemo n’abahanzi batandukanye barimo Eddy Kenzo, Otile Brown Diamond Platnumz, Alikiba, Khaligraph, Gildo Kassa na Meddy, Igihembo bagakwiye kugiha Meddy yahaye ikamba ry’umwami anashima abari bamutekerejeho agira ati:”Ndashima ku bw’agaciro n’icyubahiro ariko muzagihe Meddy.” Yongeraho ikamba ry’umwami bigaragaza ko yemera ko Meddy ayoboye mu muziki w’u Rwanda muri iki gihe.

Ibi bihembo bya All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika. Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani, mu babihataniye harimo Abanyarwanda batatu. Abahanzi bo mu Rwanda bamaze kubihatanira imyaka myinshi ariko nta n’umwe uregukanamo na kimwe.

The Ben yemeje ko Meddy ari umwami w’umuziki mu Rwanda kandi akwiriye igihembo cya Afrimma

Yifashishije ubutumwa bwa Wasafi mu kwemeza ko igihembo bazakihera Meddy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa