
The Ben yatunguwe n’umwe mu bafana be wamujugunyiye isutiye ari ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye i Kampala ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025.
Ni igitaramo uyu muhanzi yahuriyemo n’abandi batandukanye barimo abo muri Uganda nka Karole Kasita, Warafik Muzik, Rema Namakula ndetse n’Abanyarwanda nka Kevin Kade na Element. Mu gihe DJ Flix ari we wamuvangiye umuziki.
The Ben yajugunyiwe iyi sutiye ubwo yari ari ku rubyiniro wenyine, ari kuririmba indirimbo yahimbiye umugore we, Uwicyeza Pamella yise “True Love”.
Mu mashusho yagiye hanze, agaragaza uyu muhanzi ari kuririmba, mu buryo butunguranye isutiye y’umutuku ikamunyura hejuru, iturutse ku ruhande rumwe mu rwo abafana be bari bamukikije ari kuririmba bari barimo.
Uyu muhanzi ntabwo yigeze anyura hejuru y’iyi sutiye cyangwa se ngo abe yayitera umugeri ahubwo yayibererekeye, arakomeza araririmba nk’aho nta cyabaye.
Abahanzi bakunze gukorerwa ibintu bitangaje iyo bari ku rubyiniro. Mu 2022 Umunya-Nigeria, Ruger, we yatunguwe n’umufana wamukuruye igitsina ari ku rubyiniro. Uyu muhanzi icyo gihe yagaragaje uburakari ariko nyuma akomeza kuririmba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *