skol
fortebet

The Ben yambikiye impeta Miss Uwicyeza Pamella ku kirwa Cya Maldives[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi The Ben yamaze kwambika Miss Uwicyeza Pamella bamaze igihe mu buryohe bw’urukundo ku birwa bya Maldives biherereye mu nyanja y’Abahinde.

Sponsored Ad

Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, bamaze hafi icyumweru mu Birwa bya Maldives, aho mu bigaragara bakomeje kuryoherwa n’ubuzima nk’uko bari kubigaragaza umunsi ku munsi. Mu gihe bahamaze Uwicyeza Pamella ni we wabanje gushyira kuri konti ye ya Instagram amashusho ari gutembera ku mucanga wa Velassaru uherereye mu Mujyi wa Malé muri MMaldives

The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bamaze iminsi baragiye kuruhukira.

Amakuru Agera ku Umuryango nuko bari bateguye kujya mu biruhuko mu birwa bya Maldives ariko The Ben anafite gahunda yo gutungura umukunzi we akamusaba kumubera umugore.

The Ben yari amaze igihe ashyirwaho igitutu na bamwe mu bafana be bamubaza igihe azafata icyemezo cyo gushaka umugore nyuma y’aho mugenzi we Meddy ashyingiranywe n’umunya-Ethiopia.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.

The Ben yamaze kwambika impeta Miss Uwicyeza Pamella Amusaba kuzamubera umugore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa