Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben aherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamella, yagiye gusangira isabukuru y’amavuko n’abatishoboye bo mu Murenge atuyemo abashyikiriza ibirimo ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku.
Kuri uyu wa 9 Mutarama 2026, ubwo yageneraga imfashanyo aba baturage batishoboye bo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, The Ben yavuze ko ari igikorwa yifuza ko cyajya kiba buri mwaka.
Ati “Maze kuganira n’umugore wanjye, yifuza ko ari igikorwa twajya dukora buri mwaka kandi kikagenda cyaguka. Rero ni byinshi navuga ariko nababwira ko mbakunda kandi nkuko turi abaturanyi ubwo tuzakomeza tugende tugongana mu gace, dusuhuzanye.”
The Ben na Uwicyeza Pamella bageneye abatishoboye imfashanyo mu gihe ku rundi ruhande uyu muhanzi yizihiza isabukuru y’amavuko.
Ni isabukuru yizihiza nyuma y’icyumweru akoze igitaramo ‘The New Year Groove’ yakoreye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026 aho yahuriye na Bruce Melodie.
The Ben wujuje imyaka 39 y’amavuko ni umwe mu bahanzi b’izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, uyu by’umwihariko akaba akunzwe mu ndirimbo nka Why yakoranye na Diamond, Ni Forever, Ngufite ku mutima, Habibi, Vazi, Ndaje n’izindi nyinshi.
Bimwe mubyo kurya The Ben yajyaniye abaturanyi be batishoboye
The Ben yavuze ko we n’umugore we bagiye kujya bakora igikorwa nk’iki buri mwaka
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *