skol
fortebet

The Ben yasohoye amashusho y’indirimbo “Why” yakoranye na Diamond Platnumz irimo abakobwa beza cyane [Video]

Yanditswe: Tuesday 04, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho y’indirimbo ‘WHY’ y’umuhanzi The Ben ukundwa na benshi yakoranye n’icyamare mu muziki muri Afurika Diamond Platnumz yari itegerejwe amatsiko menshi yamaze kugera hanze .

Sponsored Ad

Amashusho y’iyindirimbo ’Why’ ya The Ben na Diamond yamaze gusohoka igaragaramo abakobwa b’uburanga butangaje imaze kurebwa bagera ibihumbi 45 mu gihe cy’iminota 36 yonyine.

Muri iyi ndirimbo The Ben aririmba ko azaba Moto akaba amazi ariko agashimisha umukunzi we urukundo rwabo rukaramba.

Iyi ndirimbo yasohotse nyuma y’igihe aba bahanzi bombi bateguza abakunzi babo biciye ku mbuga nkoranyambaga zabo ko iyi ndirimbo iri hafi gusohoka ndetse n’amafoto iri gukorerwa amashusho yagiye hanze.

Imyaka 10 yari ishize Diamond akoranye indirimbo na Mico The Best nubwo itabashije gukorerwa amashusho kubera ubwumvikane buke bwabayeho hagati y’aba bahanzi.

Indirimbo ‘Sinakwibagiwe’ ya Mico The Best niyo y’umuhanzi nyarwanda Diamond yaherukaga kuririmbamo.

Nyuma yo kwipimwa n’abahanzi batandukanye mu Rwanda ariko ntibikunde, amakuru yaje kumenyakana mu mpera z’umwaka ushize ko The Ben yaba yabashije gufatisha Diamond uri mu bagezweho muri aka karere na Afurika muri rusange.

Kuva byamenyekana ko bagiye gukorana indirimbo, abakunzi b’umuziki nyarwanda, ntabwo bahwemye kotsa igitutu The Ben bamusaba kuyisohora vuba.

Ubu busabe bwarushijeho kuba bwinshi ubwo Diamond yasohoraga amafoto yo mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ryabereye muri Tanzania.

Ni indirimbo byibuza yari imaze ukwezi itegerejwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse n’abakurikiranira hafi umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Kuri uyu wa 2 Mutarama 2021, Diamond yabanje gusohora indirimbo yakoranye na The Ben mu buryo bw’amajwi aherekejwe n’amagambo yayo.

Ni indirimbo y’urukundo aho buri umwe muri aba bahanzi aba abwira umukunzi we amagambo y’urukundo amusezeranya kutazamuhemukira no kuzarinda urukundo rwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa