skol

The Ben yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza ubwigenge bwa Uganda

Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025

featured-image

The Ben uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba na Cindy Sanyu wo muri Uganda, bategerejwe mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi mu gitaramo gikomeye kizaba tariki ya 1 Ugushyingo 2025, kigamije gufasha Abanya-Uganda bahatuye kwizihiza imyaka 63 ishize Uganda yibohoye.

Ni igitaramo cyiswe “UG 63 Independence Celebrations”, kizabera kuri Hoge Hilweg 20, 1101 CD Amsterdam, kikazatangira saa tatu z’ijoro (21:00) kugeza mu gitondo saa kumi (04:00).

Mbere yacyo, hateguwe ‘Independence Dinner’ kuva saa kumi z’umugoroba, aho abazitabira bazahabwa amahirwe yo kwishimira ubusabane n’umunsi mukuru w’igihugu cya Uganda ndetse bakaruhurira hamwe mu birori byuzuyemo umuziki n’imbyino.

Ni amahirwe adasanzwe ku bakunzi b’umuziki nyafurika, by’umwihariko abanyarwanda n’abanya-Uganda baba ku mugabane w’u Burayi, kubona aba bahanzi babiri b’imena bahuriye ku rubyiniro rumwe.

Itariki ya 9 Ukwakira 1962, ni umwe mu minsi itazibagirana mu mateka y’igihugu cya Uganda, kuko nibwo hururukijwe ibendera ry’Abongereza rizwi ku izina rya "Union Jack" hazamurwa ibendera rya Uganda.

Bwa mbere mu mateka, The Ben agiye guhurira ku rubyiniro na Cindy Sanyu, mu gitaramo cyo kwishimira imyaka 63 Uganda imaze ibonye ubwigenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa