skol
fortebet

The Ben yeretswe urukundo rudasanzwe mu gitaramo yakoreye i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ntangira z’umwaka wa 2022 , umuhanzi umuhanzi The Ben yakoreye igitaramo i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekwa urukundo rudasanzwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022, cyabereye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, kitabirwa n’abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti z’u Rwanda.
Muri ibyo birori The Ben yaririmbye indirimbo zitandukanye maze ijoro ryose ryo gusoza umwaka arisozanya (...)

Sponsored Ad

Mu ntangira z’umwaka wa 2022 , umuhanzi umuhanzi The Ben yakoreye igitaramo i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekwa urukundo rudasanzwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022, cyabereye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, kitabirwa n’abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti z’u Rwanda.

Muri ibyo birori The Ben yaririmbye indirimbo zitandukanye maze ijoro ryose ryo gusoza umwaka arisozanya n’abakunzi be bari bitabiriye banyuzwe no kongera kumubona abataramira.
i
Mu ndirimbo ze nyinshi, The Ben yasusurukije abitabiriye igitaramo cye anabasogongeza ku ndirimbo ye nshya yitwa ‘Why’ yakoranye na Diamond.
Iyi ndirimbo nshya ya The Ben na Diamond yasohotse mu buryo bw’amajwi kuri iki Cyumweru, ni imwe mu zigize album nshya uyu muhanzi amaze iminsi akoraho.

Byitezwe ko mu minsi ya vuba The Ben agomba guhita asubira muri Tanzania gukomeza kumenyekanisha indirimbo ye na Diamond.

Innox Entertainment ni kompanyi ikomeye muri Amerika, ikaba izwiho gutegura ibitaramo bitandukanye birimo n’ibyo imaze gutegura by’abahanzi nka Meddy, Kitoko, Shebbah, Gyptian (Jamaica) n’abandi benshi.

Jay Rwanda yari mubitabiriye iki gitaramo cya mateka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa