skol
fortebet

The Ben yizeye Abanyarwanda mu guhitamo Umukuru w’Igihugu ubereye u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

Imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda irarimbanyije ndetse ubu harabura iminsi 22 ngo Abanyarwanda haba abakuru n’abato batore Umukuru w’igihugu uzakomeza kubayora mu myaka irindwi iri imbere.
Ibarura ryakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC ryagaragaje ko muri miliyoni 6,8 biyandikishije, bazitabira amatora; muri bo abagera kuri 60% ni urubyiruko. Umuhanzi The Ben nawe aracyari mu rubyiniro ndetse n’umwe bafite abantu benshi babakurikira.
Umuririmbyi The Ben ukorera muzikia (...)

Umuririmbyi The Ben ukorera muzikia muri Amerika yatangaje ko abanyarwanda bakwiye kwitonda muri iki gihe cy’amatora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, ngo Abanyarwanda bakwiye guhitamo umutu uzakomeza gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge.

Mugisha Benjamin [The Ben] yavuze ko ikipe itsinda nta muntu uyihindura ikindi ngo nta nubwo uba ukeneye guhindura abakinnyi.Ibi yabigarutseho aganira na Radio Isango Star binyuze mu kiganiro Sunday Night cyabaye kuri iki cyumweru.

Yagize ati :” Dukunda kuvuga ngo ikipe yatsinze cyangwa se ikipe itsida ntabwo uyihindura cyangwa se ngo ujye kugura abandi bakinnyi dufite leta yacu yakoze akazi katoroshye guhera mu myaka irenga 20.”

Yavuze ko agendeye kubyo Leta iriho yakoze mu myaka irenga 23 ishize, Abanyarwanda abizeyeho kuzahitamo neza.Ngo bagomba kugira amahitamo meza kugirango Guverinoma y’u Rwanda ikomeze gushinga imizi no mu mahanga.”

Ati :” Ushingiye kuri ibyo, nemeranya n’umutima wanjye ko Abanyarwanda bari inyuma yo gukora amahitamo meza kugirango dukomeze kugira iyo leta ifite izo mbaraga cyangwa se igenda yamamara ku isi kubera imiyoborere myiza.”

Yungamo ati :”Ndimo ndavugira mu mirongo migari ntushobora guhindura ikipe itsinda ndumva ko abanyarwanda bose bajijutse mukumenya icyo bakwiye gukora kandi nanjye niteguye kubigiramo uruhare.”

The Ben ubwo yari mu Rwanda yumvikanaga avuga ko abanyarwanda bakwiye guhitamo neza

NEC itangaza ko abagera kuri 60% bazitabira amatora y’umukuru w’igihugu ya 2017 ari urubyiruko, abaturage miliyoni 1,7 muri 6,8 biyandikishije bazaba batora ku nshuro ya mbere. Iyi mibare igaragaza ko muri bo abagera kuri 54% ari abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa