The Trainer na Keza bari bamaze igihe muburyohe rw’urukundo bakundwa nabenshi batandukanye
Yanditswe: Monday 07, Feb 2022

Nyuma amezi Ane gusa urukundo ruryoshye hagati y’umunyamideli Keza n’umusore witwa Laurien Izere benshi bazi ku izina rya The Trainer ukoresha ibyamamare bitandukanye imyitozo ngororamubiri , rwamaze gushyirwaho akadomo bombi baratandukana. Uyu musore ukoresha izina rya The Trainer yifashishije imbuga nkoranyambaga yagaragaje ko atagikundana n’uyu mukobwa. Yashyize ubutumwa kuri Insta Story, agaragaza ko ibye n’uyu mukobwa byarangiye. Yabanje gushyiraho indirimbo ya Kenny Sol yitwa (...)
Nyuma amezi Ane gusa urukundo ruryoshye hagati y’umunyamideli Keza n’umusore witwa Laurien Izere benshi bazi ku izina rya The Trainer ukoresha ibyamamare bitandukanye imyitozo ngororamubiri , rwamaze gushyirwaho akadomo bombi baratandukana.
Uyu musore ukoresha izina rya The Trainer yifashishije imbuga nkoranyambaga yagaragaje ko atagikundana n’uyu mukobwa. Yashyize ubutumwa kuri Insta Story, agaragaza ko ibye n’uyu mukobwa byarangiye.
Yabanje gushyiraho indirimbo ya Kenny Sol yitwa ‘Forget’. Muri iyi ndirimbo Kenny Sol yishyira mu mwanya w’umusore uba yafashe umukunzi we amuca inyuma agahitamo kujya yiryamanira n’abakobwa bahuye bikarangirira aho.
Nyuma yo gusangiza iyi ndirimbo abamukurikira barenga ibihumbi 45 yakurikijeho ubutumwa avuga ko atakiri mu rukundo. Ati “Ntabwo nkiri mu rukundo. Ngiye kwita cyane ku kazi no ku byo nsanzwe nkora.”
Uretse ibi aba bombi nta n’umwe ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga.
Mu minsi ishize mu kiganiro bari bahaye Isimbi TV, The Trainer yavuze ko bahuriye ku mbuga nkoranyambaga umukobwa ari hanze y’u Rwanda nyuma bakaza kujya bavugana kenshi ku buryo bamaraga amasaha arenga atatu. Nyuma Keza yaje i Kigali urukundo rutangira kugurumana.
Muri icyo kiganiro The Trainer yari yavuze ko afite na gahunda yo kurushinga n’uyu mukobwa.
Ati “Buriya njye ndi umuntu uhorana imishinga. Njye Keza mufiteho gahunda kandi itari nto. Bivuze ko bitazagera mu myaka ibiri. Agomba kumbera umugore kandi aba ari umuryango akamfasha mu iterambere nubwo n’ubundi nta kintu nkora atakizi.”
Kuva muri Nyakanga 2021 ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi basigaye basangizaga ababakurikira amashusho bishimanye. Hari nk’aho uyu musore yanditse aherekeza Keza agiye hanze y’igihugu bari ku kibuga agaragaza ko yatangiye kumukumbura.
Keza na we yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo yandika amagambo agaragaza ko azakumbura uyu musore. Ati “Isi iba imeze nkaho ntakiyiriho iyo udahari, ndetse ntegereje umunsi umwe tuzaba turi kumwe, imipaka iri hagati yacu yavuyeho.”
Keza w’imyaka 24 y’amavuko ubusanzwe yitwa Niyigena Solange yamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2017, ubwo yifotozaga yiteye umwenda ufite amabara asa neza n’ay’ibendera ry’igihugu.
Icyo gihe mu bavuze kuri Keza hari higanjemo abanenze ‘uburyo yubahutse ibendera akaryikinga yambaye ubusa’ abandi bakavuga ko ‘ntacyo bitwaye kuko ibendera ry’igihugu ritameze neza ijana ku ijana n’uyu mwenda’.
Asanzwe akora akazi ko kumurika imideli ndetse yabitangiye mu 2013, ni umwe mu banyamideli icumi baserukiye u Rwanda i Lagos mu iserukiramuco ry’imideli rya GTBank Fashion Weekend.
Uretse kumurika imideli ni n’umwe mu bakobwa bakomeye bakunze kwifashishwa mu mashusho y’abahanzi batandukanye mu Rwanda kuko yagaragaye muri ‘Pete Kidole’ ya Urban Boyz, Good Life na ‘Mama’ ya Urban Boyz, Go mama ya Active n’izindi.
Mu 2019 yari yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Richard bari bamaze imyaka ine bakundana ariko nyuma baza gutandukana ku mpamvu z’uko hari ibyo batahuje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *