skol

The Trainer yakuyeho urujijo ku bibaza se w’umwana Keza atwite

Yanditswe: Tuesday 17, Jan 2023

featured-image

Laurien Izere benshi bazi nka The Trainer yakuyeho urujijo ku bakomeje kwibaza kuri se w’umwana Keza atwite ashimangira ko umwana ari uwe bitandukanye nibyagiye bivugwa bamwe bavuga ko inda Keza atwitse atari iye akaba ari nayo mpamvu yaba yarabaye gutandukana kwabo.

The Trainer na Keza ubwo bari mu rukundo bakunzwe na benshi bitewe n’uburyo biyerekaga abakunzi ba bo cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bikaba byaraje kubabaza benshi ubwo bavugaga ko batandukanye.

Byabanje kuvugwa ko ari ’Prank’ barimo, byaje gufata indi ntera ubwo Keza yagaragazaga ko atwite bituma benshi bibasira Trainer bavuga ko yanze uyu mukobwa ari mu bihe bigoye, abandi bakavuga ko umwana yaba atwite atari uwe.

Trainer aganira n’ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru yashimangiye ko umwana ari uwe, ko ibyavuzwe byose byari amagambo kandi ko utabuza umuntu kuvuga, gusa ngo ntabwo yashyira amabanga y’urugo hanze.

Ati "Najyaga kumva nkumva umuntu araje arambwiye ngo Trainer wanze umwana, Trainer wataye umugore, Trainer ... Ntabwo nabatera amabuye kubera ko ibyo bavugaga byumbikanaga."

"Ntabwo nigeze nanga umwana, umwana ni uwanjye. Keza ntabwo tukiri kumwe, twaratandukanye burundu, habayeho ibintu tutumvikanyeho urumva ntabwo amabanga y’urugo aba agomba kujya hanze, rwari urugo urumva umuntu twari tumaranye umwaka n’igice kandi arantwitiye."

Yahakanye ibyavugwaga ko icyo bapfuye ari uko yamenye ko hari umugabo wateye inda Keza ariko we avuga ko atari byo ko umwana ari uwe.

Akomoza ku byo kuba atarafashije Keza ngo amube hafi byose byatewe n’uko ari bwo bari bagitandukana umwe agifitiye umujinya mugenzi we.

Ati "Hari ikibazo kibaho, mbonereho nanasabe imbabazi umuryango we n’uwanjye, niba mwebwe mufite ikintu mutumvikanyeho, niba ari icyemezo gikomeye mwafashe kiba kigomba kumugiraho ingaruka kandi haba hari igihe muba mutarimo kubyumvikanaho neza nta n’umwe uvugisha undi, icyo gihe cyabayeho rero ntabwo wari kwita ku muntu mu gihe mu kirakaranyije, ni cyo cyabayeho."

"Ndabyumva ndanabisabira imbabazi kubera ko muri icyo gihe tutumvikanaga neza byari bigoranye ko mubonana murebana no mu maso, njye ndabisabira imbabazi kandi na we ndabimusabira imbabazi. "

Yakomeje avuga ko ubu bicaye bakaganira ndetse ubu bumvikanye bakaba barimo gufatanya kwitegura umwana.

Muri Gashyantare 2022 aba bombi batangaje ko batandukanye, gusa muri Mata 2022 The Trainer yaje kwambika impeta ya fiançailles Keza amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera, gusa muri Nzeri 2022 ni bwo bahamije ko urukundo rwa bo rwashyizweho akadomo.

Src:Isimbi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa