skol

Theo Bosebabireba yatumiwe mu giterane i Burera

Yanditswe: Wednesday 24, Sep 2025

featured-image

Mu Karere ka Burera hagiye kubera igiterane kidasanzwe cyatumiwemo umuhanzi Theo Bosebabireba. Ni igiterane kizaba tariki 25 Ukwakira 2025, cyiswe ‘Garuka Live Concert’ kikaba kizabera mu Murenge wa Cyanika ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kidaho ahazwi nko ku gisayu.

Intego y’iki giterane ni uguhindurira abantu ubuzima mu buryo bw’umwuka bw’umubiri. Ni muri urwo rwego hazakorwa ibikorwa birimo gufasha abatishoboye, kurwanya igwingira, kurwanya imihindagurikire y’ikirere, no kurwanya indwara zituruka ku mwanda, by’umwihariko hatangwa amabati yo gusakara ubwiherero.

Umuhuzabikorwa w’iki giterane, Didace Turirimbe, yavuze ko iki aricyo gihe cyo gukora cyane abantu bagifite uburyo. Ati: "Twifuje gukorera Imana binyuze mu ivugabutumwa ariko tugakora n’ibikorwa bifasha abaturage, kugirango bagire ubuzima bwiza muri Kristo no mu buzima bwa buri munsi."

Biteganyijwe ko abazafashwa bagera ku miryango 140.

Uretse Theo Bosebabireba, muri iki gitaramo hanatumiwemo umuhanzi Bozzi Olivier uri kuzamuka neza na Korali Isezerano yo muri ADEPR Butete. Iyi korali izwi mu ndirimbo nka ’Umurengwe wishe abantu,’ ’Aho tugeze ni heza,’ ’Mana wangiriye neza’ n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa