Tidjara Kabendera yihanangirije Abavuga ko ashaje (Umukecuru)
Yanditswe: Thursday 19, Jan 2023

Umunyamakuru akaba n’umushabitsi Tidjara Kabendera yihanangirije abamwita umukecuru bagahugira mu kubara imyaka ye.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya Isimbi TV, aho yavuze ko nta muntu wagakwiye kwirirwa abara imyaka ye kuko ngo bitamureba.
Tidjara Kabendera yasabye abantu ko bajya kubara imyaka ya ba mama wabo maze bakareka na we abana be bakamubarira imyaka ye.
Ati: “Reka abo nabyaye bambarire imyaka maze wowe ujye kubara iya Mama wawe”.
Uyu mubyeyi akunze kwibazaho n’abantu batari bake bitewe n’imyitwarire ye yiganza mu kwisanisha n’urubyiruko, bigatuma hari ababyuririraho bavuga ko akora ibitajyanye n’imyaka ye nkuko nawe akunze kubivuga.
Kabendera Tidjara, ni umugore ufite urugo n’abana bane [abahungu babiri n’abakobwa babiri].
Ibitekerezo
Gusaza x ni ikibazo?none x ni nkumi? Cg ni umwangavu