skol

TikTok yasinye amasezerano azatuma idahagarikwa muri Amerika

Yanditswe: Friday 19, Dec 2025

featured-image

Ubuyobozi bwa TikTok bwatangaje ko bwasinye amasezerano y’ubufatanye n’abashoramari azafasha uru rubuga gukomeza imikorere yarwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kurwanya iby’uko u Bushinwa bwakwamburwa uru rubuga nkoranyambaga n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa TikTok, Shou Chew, yabwiye abakozi ko uru rubuga ndetse n’Ikigo cy’u Bushinwa cya ByteDance kirugenzura byiyemeje gushinga ikindi kigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki kigo kizagira ibigo nka Oracle, Silver Lake, na MGX ibarizwa i Abu Dhabi, nk’abashoramari bacyo bakuru.

Chairman wa Oracle, Larry Ellison ni inshuti y’akadasohoka ya Donald Trump.

Chew yabwiye abakozi be ko kimwe cya gatatu cy’iki kigo gishya cyo muri Amerika kizagenzurwa n’abashoye imari muri ByteDance, iki kigo ubwacyo cyo kigumane 20%. Ni ko kenshi ikigo cyo mu Bushinwa byemererwa kugira mu byo muri Amerika.

Ibi bivuze ko ByteDance izagira ububasha kuri iki kigo gishya, ariko bufite aho bugarukira. Ibindi byose bizaba bigenzurwa n’abandi bashoramari, kugira ngo hubahirizwe ibyo itegeko rya Amerika riteganya.

Ubu buryo bushya buri mu murongo w’itegeko ryemejwe na Joe Biden akiyobora Amerika ryatumye ByteDance itegekwa kugurisha ibikorwa bya TikTok muri Amerika bitaba ibyo uru rubuga rugahagarikwa kuri iri soko.

Abayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo na Trump bakunze kugaragaza ko u Bushinwa bushobora gukoresha TikTok mu gukusanya amakuru y’Abanyamerika.

Chew ati “Iki kigo gishya kizakora nk’icy’ingenga ariko gishingiye ku mategeko ajyanye no kurengera amakuru y’abantu n’umutekano wayo.”

Muri Nzeri 2025 ni bwo Trump yasabye Ellison, umwe mu banyemari bakomeye ku Isi, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa