skol
fortebet

Tiwa Savage nta gitaramiye mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka

Yanditswe: Friday 03, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Tiwa Savage [Tiwatope Savage-Balogun] uherutse kwinjira muri Roc Nation ya Jay Z, igitaramo yagombaga gukorera mu Rwanda cyamaze gusubikwa ku mpamvu abagiteguraga batashatse gutangaza.
Tiwa Savage, ni umwe mu bahanzi b’igitsinagore bakomeye muri Nigeria, azwi cyane mu ndirimbo Eminado na Romantic.Tiwa Savage yagombaga kuririmba afatanyije n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Peace Jolis, Patrick Nyamitali n’umukobwa mushya witwa Melissa Fent.
Iki gitaramo cyari cyateguwe na Future (...)

Iki gitaramo cyari cyateguwe na Future Africa; David Pro uhagarariye Future Africa yari yabwiye itangazamakuru ko ntagisibya uyu muhanzikazi agomba kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo tariki 4 Werurwe 2017 mu birori byiswe ’Women Achievement Gala’ byagombaga kubera muri Kigali Convention Center.

Tiwa Savage witegura kuza mu Rwanda igitaramo cye cyasubitswe

Icyo gihe kandi yari yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo n’abahanzi Nyarwanda bahabwe amahirwe yo kuzaririmbira ku rubyiniro rumwe n’uyu muhanzikazi wamaze kwagura imbibi z’umuziki we.

Kuri ubu amakuru aravuga ko iki gitaramo cyasubitswe ndetse ko itariki yo gusubukura iki gitaramo itaramenyekana.

Ngo ahanini byatewe n’ubwumvikane buke hagati y’abateguye iki gitaramo aribo Maman Africa na Future Record kompanyi ebyiri zari zihurije hamwe zigakora Future Africa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa