skol

Tiwa Savage yahishuye ibanga riri mu ndirimbo ‘Somebody’s Son’ n’uwo yaririmbaga

Yanditswe: Tuesday 23, Aug 2022

featured-image

Tiwa Savage umaaze kuba ikirangirire mu bahanzikazi b’abahanga mu gukora umuziki mwiza yasobanuye uwo yaririmbye mu ndirimbo yise “Somebody’s son” yakoranye n’umuhanzikazi Brandy ndetse ashimangira ko uwo yaririmbye akenewe n’abantu bose bitandukanye n’abatekereje ko yaba ari indirimbo igenewe ab’igitsina gore.

Tiwa Savage uherutse kuzuza imyaka 42 yatangiye umwuga w’umuziki afasha abahanzi kuririmba mu bitaramo nka George Michael na Mary J. Blige, yavuze ko ubwo yakoraga iyi ndirimbo hari abamubwiraga ko itazakundwa kuko ivuga ku mugore wifuza umukunzi.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe ubwo yari mu gitaramo ‘BudXLagos FIFA Kick-Off Concert’ yavuze ko iyi ndirimbo iterekeye umubano uba hagati y’abakundana ahubwo ivuga kuri Yesu Kristo.

Tiwa Savage ubwo yari ku rubyiniro yagize ati: “Bavuze ko iyi ndirimbo itazakundwa cyane kuko abagore ari bo bonyine bazayumva ngo abagabo ntabwo bagizigera baririmba ngo umuhungu wa runaka umunsi umwe azankunda.”

Ati: “Ikintu mutari muzi ni uko igihe nandikaga iyi ndirimbo, ntabwo natekerezaga ku mubano w’abakundana ahubwo intekerezo zari kuri Yesu /Yezu Kristo kuko ari we umuhungu nyawe.”

"Reka mbwire abashidikanya bose ko abantu bazisanga muri iyi ndirimbo waba uri umugabo cyangwa umugore kuko twese dukeneye uwo muhungu nyawe ari we Yesu Kristo, ni ubutumwa bw’ibyiriringiro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa