skol

Tiwa Savage yahishuye igikomere yatewe n’icyamamare bakundanye

Yanditswe: Thursday 18, Sep 2025

featured-image

Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeat, Tiwa Savage, yongeye gutungura abakunzi be ubwo yasangizaga inkuru y’ubuzima bwe bw’urukundo, aho yavuze ko yigeze gukundana n’umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Nigeria ariko urwo rukundo rukaba rwararanzwe n’agasuzuguro gakomeye.

Mu kiganiro aherutse gutanga kuri Joe Budden’s Podcast, Tiwa Savage yasobanuye ko uwo muhanzi atigeze yemera ko urukundo rwabo rugaragara mu ruhame, ahubwo akamusaba kurugira ibanga.

Ati: “Ndi umuntu uzwi kandi nawe niko ari. Yambwiye ko adashaka ko dukundana bigaragara mu ruhame, ndamwemerera. Ariko yongeyeho ko igihe twaba dusohokanye, ashobora kuba ari kuvugana n’abandi kugira ngo abantu badakeke ko dufitanye urukundo.”

Yakomeje avuga ko iyo babaga bari mu bitaramo cyangwa mu birori bimwe, uwo muhanzi yahuzaga urugwiro n’abandi bagore mu maso ye, akabasekera, bakagirana ibiganiro ndetse rimwe na rimwe akanabakora ku mubiri, ariko akamureba nk’ushaka kumwumvisha ko ibyo ari ibisanzwe. Ati: “Ibyo byose yabikoraga imbere yanjye, kandi sinashoboraga kugira icyo mvuga. Byari ibintu by’agasuzuguro byanshegeshe umutima.”

Nubwo Tiwa Savage atigeze atangaza izina ry’uwo muhanzi, amagambo ye yahise atuma ku mbuga nkoranyambaga hatangira guhwihwiswa byinshi, abantu bakeka ko yaba yavugaga kuri Wizkid, umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria no ku isi. Icyakora, uyu muhanzikazi yahisemo kutagira uwo atunga agatoki, ahubwo agaragaza gusa uburyo uwo mubano wamubabaje.

Abakunzi b’umuziki bakiriye iyi nkuru mu buryo butandukanye. Bamwe bashimye Tiwa Savage kubera ubutwari bwo gusangiza abandi ubuzima bwe bwite nk’isomo, mu gihe abandi bavuze ko ibyo ari ibintu byari bikwiye kuguma mu buzima bwite bw’abakundana ntibishyirwe ahagaragara.

Tiwa Savage, wamamaye cyane mu ndirimbo nka “All Over” na “Somebody’s Son”, yakunze kwerekana ko nubwo afite izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga, yabayeho mu bihe by’urukundo byamubabaje, bikerekana ko n’ibyamamare bihura n’ibibazo bisanzwe abantu bose bagenda bahura na byo mu buzima bwabo bw’urukundo.

Tiwa Savage yahishuye urukundo yanyuzemo rukamubabaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa