Tiwa Savage yashyize umucyo ku bivugwa ku rukundo rwe na Wizkid
Yanditswe: Wednesday 24, Sep 2025
Umuhanzikazi w’icyamamare muri Afurika, Tiwa Savage, yamaze gushyira ukuri ku meza ku bivugwa ko yaba yarigeze gukundana na mugenzi we uzwi cyane mu njyana ya Afrobeats, Wizkid, ahamya ko ari inshuti ye magara kandi baziranye mu buhanzi, ariko ko nta mubano w’urukundo bagiranye.
Ibi byavuzwe nyuma y’uko mu kiganiro giherutse, Tiwa Savage atangaje ko yigeze gukundana n’umuntu uzwi cyane muri Nigeria, ariko icyo gihe bombi bakabigira ibanga kuko uwo mugabo atashakaga ko bishyirwa itangazamakuru.
Yavuze ko nubwo uwo musore yagaragaraga asabana n’abandi bagore, yabyimaga amaso kuko yamwubahaga nk’umuntu wifuzaga ubuzima bw’ibanga. Ibyo byahise bituma benshi bakeka ko uwo yavugaga ari Wizkid, kuko hashize imyaka bivugwa ko bombi baba barigeze gukundana.
Nyamara mu kiganiro gishya yagiranye na The Breakfast Club, Tiwa Savage yahakanye ibyo bihuha, ashimangira ko Wizkid ari inshuti ye ikomeye ariko atari we yavugaga. Ati: “Nkunda Wizkid kandi ndamwubaha cyane, ariko si we navugaga. Uwo twakundanye ni undi muntu uzwi cyane, ariko ntabwo ari Wizkid.”
Uyu mubyeyi w’umwana umwe yanahishuye ko amaze imyaka itatu ari wenyine kandi adakora imibonano mpuzabitsina, ashimangira ko ari ubuzima yihitiyemo kugira ngo yisubizemo imbaraga nyuma y’ibyo yanyuzemo mu rukundo.
Ati: “Maze imyaka itatu nta mibonano mpuzabitsina nkora. Si ikintu kinshishikaje cyane. Ngomba kuba nkunda umuntu kugira ngo numve nshaka gukora imibonano."
Tiwa Savage kandi yongeye kugaruka ku rukundo rwe rwa kera rwamugizeho ingaruka, avuga ko rwari rwaruzuyemo gusuzugurwa no guhohoterwa. Yavuze ko uwo mukunzi we yakoresheje ubuzima bw’ibanga bari bafitanye kugira ngo amuce inyuma, ibintu byatumye yumva atubashywe. Nyuma yo kwihangana igihe kirekire, yahisemo kumureka kugira ngo asigasire icyubahiro cye n’ubuzima bwe.
Tiwa Savage yateye utwatsi iby’urukundo avugwamo na Wizkid
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *