skol
fortebet

Tom Close yamuritse amashusho y’indirimbo ‘IGIKOMERE’ yakoranye na Bull Dog -YAREBE

Yanditswe: Monday 07, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’umuganga Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close na Ndayishimiye Marc Bertrand uzwi nka Bull Dog bahuriye mu ndirimbo bise ‘Igikomere’ bakaba bamaze gushyira hanze amashusho yayo. Ni amashusho agaragaramo abakobwa beza ubona ko bakoze akazi kabo neza. Tom Close agaragara yambaye imyenda myiza ndetse Bull Dog usanzwe uzwiho kwambara nk’abaraperi.
Ubwo yashyiraga hanze amajwi y’iyi ndirimbo [Audio], Tom Close yavuze ko yabanye igihe kinini na Bull Dog ariko batari bapanga (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’umuganga Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close na Ndayishimiye Marc Bertrand uzwi nka Bull Dog bahuriye mu ndirimbo bise ‘Igikomere’ bakaba bamaze gushyira hanze amashusho yayo.

Ni amashusho agaragaramo abakobwa beza ubona ko bakoze akazi kabo neza. Tom Close agaragara yambaye imyenda myiza ndetse Bull Dog usanzwe uzwiho kwambara nk’abaraperi.

Ubwo yashyiraga hanze amajwi y’iyi ndirimbo [Audio], Tom Close yavuze ko yabanye igihe kinini na Bull Dog ariko batari bapanga umushinga munini nk’uyu wo gukora iyi ndirimbo bise ‘Igikomere’.

Indirimbo ’igikomere’ ya Tom Close ije ikurikira ’Ferari’ uyu muhanzi yari aherutse guha abakunzi be.Tom Close ari mu bahanzi bubashywe yatwaye Guma Guma ku nshuro ya mbere. Mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi nawe yari umwe mu bahanzi bajyana nawe.

Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 07 Kanama 2017. Iyi ndirimbo kandi ni imwe mu zigize alubumu nshya Tom Close agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba. Amashusho yayo yayobowe na MaRiva usanzwe uzwiho ubuhanga mu gutuganya amshusho.

TOM CLOSE- IGIKOMERE [OFFICIAL VIDEO] FT BULL DOGG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa