skol
fortebet

Travis Scott uherutse gukora igitaramo 8 bakahasiga ubuzima yemeye gufasha imiryango yabo[Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 10, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi w’Umunyamerika Jacques Bermon Webster II, wamamaye ku izina rya Travis Scott ,uherutse gukora igitaramo cy’amateka abantu 8 bakahasiga ubuzima , n’abandi bakagira ikibazo cy’ubuhumekero . Yatangaje ko agiye gufasha imiryango yabuze abayo biturutse ku gitaramo cye.

Sponsored Ad

Iki gitaramo cyabaye Tariki 5 Ugushyingo 2021, iserukiramuco rya Astroworld ryabereye i Houston muri Leta ya Texas, Abantu umunani bitabye Imana biturutse ku muvundo w’abafana waruriri muri icyo gitaramo.

Abantu bapfiriye muri iki gitaramo bari hagati y’imyaka 14 na 27, nkuko Tellez watanze ubuhamya kuri CNN ,yavuze ko ibintu yaboneye muri iki gitaramo biteye ubwoba. Avuga ko abantu batangiye kugwa nawe bikaza kumubaho nyuma abantu bakamwipakira hejuru bamwe bataye ubwenge.

Yagize ati “Buri wese yari ari kurira; nibwo numvise urusaku ruteye ubwoba cyane kuva nabaho. Ibaze kumva Travis aririmba ndetse ukumva n’abantu barira bashaka gutabarwa mu gihe kimwe.”

Abantu umunani bitabye Imana biturutse ku muvundo w’abafana mu gitaramo cya Travis cyabaye kuwa 5 Ugushyingo 2021.

Mu butumwa abavugizi b’uyu muraperi bashyize hanze, bavuze ko uyu muraperi azakora ibishoboka byose agafasha abagizweho ingaruka n’umuvundo wabaye mu gitaramo cye.
Bugira buti “Intambwe Travis ateganya gutera harimo gufasha abagizweho ingaruka binyuze mu gutanga ubufasha ku bahungabanyijwe n’iki gitaramo kubera kubura ababo no kubafasha gukira ibikomere bagize.”

Abantu umunani nibo bapfiriye muri iki gitaramo mu gihe abarenga 300 bo bahakomerekeye. Byari mu iserukiramuco rya Astroworld Festival ryabereye Houston muri Leta ya Texas uyu muhanzi usanzwe akomoka muri uwo mujyi yaririmbyemo bigizwemo uruhare na Live Nation.

Live Nation yateguye iki gitaramo yihanganishije ababuze ababo n’abandi batewe ihungabana nacyo.

Umuraperi Travis Scott yatangije iserukiramuco rya Astroworld mu 2018. Uyu mwaka hari hitabiriye abantu barenga ibihumbi 50. Nyuma y’igitaramo cye cyateje impagarara muri Amerika, yajyanywe mu nkiko na bamwe mu bari bitabiriye bamuryoza uburangare.


Lil Baby ari mu baririmbye muri iki gitaramo ibintu bitaraba bibi

Ibyari igitaramo byarangiye buri wese ari kugerageza gukiza amagara ye

Travis Scott ubwo yari ageze ku rubyiniro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa