Trump yongeye kwihakana igitekerezo cyo kubabarira P. Diddy
Yanditswe: Saturday 10, Jan 2026
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutera utwatsi ibyifuzo byo kubabarira Umuraperi Sean Combs wamamaye nka P. Diddy, avuga ko bitari mu byo atekereza muri iki gihe.
Trump yabwiye ikinyamakuru The New York Times ko yakiriye ibaruwa ya P. Diddy amusaba imbabazi za Perezida, ariko ko adateganya kumwemerera icyo cyifuzo.
Ibi bibaye mu gihe P. Diddy yari yaratangaje ko yizeye kuzababarirwa na Trump mu ntangiriro za 2026.
Nk’uko TMZ yabitangaje mbere, mu Ugushyingo 2025 Diddy yabwiraga bagenzi be bafunganywe muri Gereza ya FCI Fort Dix, muri Leta ya New Jersey, ko azahabwa imbabazi za Perezida.
P. Diddy ari kurangiza igihano cy’amezi 50 nyuma yo guhamywa n’ibyaha bibiri bijyanye n’uburaya.
Amakuru avuga ko nyuma gato yo gukatirwa mu Ukwakira 2025, itsinda ry’abamwunganira mu mategeko ryahise rivugana n’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri White House ufite ijambo kuri Perezida, basaba ko igihano cye cyagabanywa cyangwa agahabwa imbabazi burundu.
Iminsi mike nyuma yaho, Trump ubwe yari yatangaje ko azi ko P. Diddy yasabye imbabazi.
Icyo gihe, amakuru aturuka hafi ya White House yavugaga ko Trump yari akiri mu gushidikanya ku cyemezo cyo kugabanya igihano cye, ariko amagambo aheruka gutangaza agaragaza ko yamaze gufata umwanzuro wa nyuma wo kutamubabarira.
Muri Kanama 2025 Donald Trump, yavuze ko kubabarira P. Diddy bitoroshye, cyane ko uyu mugabo bigeze gusangira, ariko akaza kumuhinduka agatangira kumuvugaho amagambo atari meza.
Trump yigeze kugirana umubano wihariye na P. Diddy

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *