skol

The Ben n’umukunzi we Miss Pamella nyuma yo kuva mubirwa bya Maldives bari kugirira ibihe byiza no muri Tanzania [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 October 2021

The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bamaze iminsi baragiye kuruhukira n’inshuti zabo zahafi ndetse bahagiriye ibihe byiza nkuko bagiye babigaragaza.


Nyuma yo kwambika Miss Pamella Impeta, The Ben yahise ajya muri Amerika mu mujyi wa New York aho yahuriye mukabyiniro na Diamond, nyuma aza kwerekeza muri Tanzaniya arikumwe n’umukunzi we aho yagiriye urugendo rw’akazi rurimo no kurangiza imishinga ya Album ye.

Mu mashusho The Ben yanyujije kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, yerekanye Miss Pamella ahagaze ari kuri telefone agenda atembera, yumva amafu y’ikiyaga bikekwa ko ari icya Tanganyika nyuma y’umunsi
ari kubarizwa muri Tanzania.

The Ben n’umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella baherukaga muri Tanzania , mu mpera z’Ugushyingo muri 2020 , ari naho urukundo rwabo batangiye kurushyira ahagaragara , icyo gihe berekanye amashusho bari kumwe bigaragara ko bari muri Tanzania ku mucanga ku nkengero y’inyanja.

Mubyo The Ben yavuze byamujyanye muri Tanzania, harimo ko yagiye kuhakorera indirimbo azakorana n’abahanzi batandukanye barimo Rema hamwe na Uncle Austin.

Aganira n’ikinyamakuru cya KT Press, yavuze ko ari muri Zanzibar ndetse ko yamaze no kuhakodesha inzu yo guturamo akajya anahakorera umuziki mu isura nshya.

Icyo gihe The Ben yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ubutumwa bwerekana ko yishimiye ukuntu abaturage bo muri Tanzania bamwakiranye urugwiro.

The Ben yagiye muri Tanzania asangayo umukunzi we Pamella wari umaze iminsi ariho ari kubarizwa.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora n’ubwo bagiye babigira ibanga rikomeye, uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby’urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y’indirimbo ‘This is Love’ yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.


The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n’uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana.

Nyuma y’iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo The Ben amwambitse impeta isi yose ikabimenya

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble bella

    Nkunda iyi couple umva sinjye nabonye atera ivi muzampuze nuwo mwari pamella ndamukunda cyne we bywihariko

    1 month ago
  • chat_bubble bella

    Nkunda iyi couple umva sinjye nabonye atera ivi muzampuze nuwo mwari pamella ndamukunda cyne we bywihariko

    1 month ago

Inzindi nkuru

Umuhanzi Ric Hassani yasesekaye i Kigali

Uyu muhanzi yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 29...
30 November 2021 0

Uburanga bw’umukobwa wo muri Portugal witegura kurushinga na Nizeyimana...

Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Zanoco FC yo muri Zambia,...
30 November 2021 0

Christian aratukwa, Mwiseneza Josiane agahumurizwa! Ninde nyirabayazana...

Umunyarwanda yaravuze ngo gukunda utagukunda bisa n’imvura igwa mu ishyamba,...
30 November 2021 0

Miss Ingabire Grace akomeje kwigaragaza mu mpano zitandukanye muri Miss...

Nyampinga w’u Rwanda, Ingabire Grace uharagariye u Rwanda mu irushanwa...
29 November 2021 0

Umunyamideli ukomeye ku Isi Virgil Abloh yitabye Imana

Virgil Abloh wabaye umuyobozi muri Louis Vuitton akaba ari nawe wahanze...
29 November 2021 0

Umuhanuzikazi ukuzwe muri Kenya Rev. Natasha yambitswe impeta n’umusore...

Umuvugabutumwa w’umukobwa uri mubakunzwe cyane mugihugu cya Kenya, Rev. Lucy...
29 November 2021 0