skol
fortebet

Turahirwa Moses washinze Moshions yitabye RIB

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli yitwa Moshions kugira ngo abazwe ku cyaha akurikiranyweho cy’inyandiko mpimbano.
Ni nyuma y’umunsi umwe uyu musore w’umutinganyi atangaje ko ashimira Leta y’u Rwanda yemeye kumuhindurira igitsina akaba umugore ku mpapuro z’inzira [Passport].
Uyu yashyize hanze urwandiko rw’inzira bigaragara ko rwatanzwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, ruriho ko Turahirwa usanzwe ari umusore, “yahinduye igitsina” (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli yitwa Moshions kugira ngo abazwe ku cyaha akurikiranyweho cy’inyandiko mpimbano.

Ni nyuma y’umunsi umwe uyu musore w’umutinganyi atangaje ko ashimira Leta y’u Rwanda yemeye kumuhindurira igitsina akaba umugore ku mpapuro z’inzira [Passport].

Uyu yashyize hanze urwandiko rw’inzira bigaragara ko rwatanzwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, ruriho ko Turahirwa usanzwe ari umusore, “yahinduye igitsina” akaba ari umugore.

Uyu Turahirwa ubwe ni we wasohoye ifoto y’urwo rupapuro, hariho amagambo agira ati “Finally officially, female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.” (bivuze mu Kinyarwanda ngo: Birabaye, byemewe, ku irangamuntu yange ndi UMUGORE. Birarenze. Ndashima Kagame)”

Mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yahaye UMUSEKE,yavuze ko Turahirwa yitabye RIB kugirango yisobanure ku inyandiko mpimbano.

Urwego Rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwahakanye ko rutigeze ruhindura igitsina cy’umunyamideri Moses Turahirwa ku mpapuro z’inzira [Passport].

Ibitekerezo

  • Ntabwo akwiye gukinisha official documents; Ariko muzambarize, nka buriya aramutse yanze kugaragaza original yayo byagenda bite? Soit akavuga ko atari we wabikoze cg akavuga ibindi ntazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa