Tyla yifatiye ku gahanga Tiwa Savage wihaye kumusabira imbabazi
Yanditswe: Monday 29, Sep 2025
Umuririmbyi w’umunya Afurika y’Epfo watsindiye igihembo cya Grammy, Tyla, yatangaje ku mugaragaro ko atishimiye ko umuririmbyi wo muri Nigeria, Tiwa Savage, yamusabiye imbabazi Abanyamerika b’Abirabura ku bw’ijambo ritakiriwe neza aherutse gukoresha.
Ijambo “coloured” rikunze gukoreshwa muri Afurika y’Epfo mu gusobanura abantu bafite inkomoko ivangavanze, ariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rifite amateka akomeye kandi rishobora gukomeretsa abantu bamwe, rikaba rifatwa nk’irishyigikira ivangura.
Tyla yateje impaka zikomeye nyuma yo kwivuga nk’umuntu uri “coloured,” ibintu byatumye abamukurikira muri Amerika, cyane cyane Abirabura, bamugiraho ikibazo gikomeye. Mu rwego rwo gushyira ibintu mu mucyo, Tiwa Savage yasabye imbabazi umuryango w’Abirabura muri Amerika ku bw’ibyo Tyla yavuze, avuga ko azisabye nk’“umubyeyi mukuru” wa Tyla, mu kiganiro cya The Breakfast Club.
Ibi byateje umwuka mubi mu Banyafrika y’Epfo, benshi babaza Tiwa Savae uburyo yavuze mu izina rya mugenzi wabo atabanje gusobanukirwa neza n’ukuri ku bijyanye n’ijambo yakoresheje n’umuco wabo.
Tyla na we ubwe yabikomojeho, ashimangira ko imbabazi za Tiwa Savage zitamuhagarariye, ubwo yari ari mu gitaramo cya Global Citizen Festival cyabereye i New York mu mpera z’icyumweru, avuga ko atishimye mbere yo kuririmba indirimbo ye ’Mr Media’.
Abanya-Afurika y’Epfo benshi bakomeje gushima Tyla ku buryo yahisemo kudahuza na Tiwa Savage mu by’izo mbabazi, basangiza amashusho y’iyi mvugo ku mbuga nkoranyambaga, bamushimira kuba ahagaze ku bwigenge bwe ku bijyanye n’indangagaciro n’ubwoko bwe.
Tyla yagaragaje ko atishimiye ukuntu Tiwa Savage yamusabiye imbabazi
Tiwa Savage yasabiye imbabazi Tyla ku bw’ijambo yavuze ritumvikanye neza mu matwi y’Abanyamerika b’Abirabura
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *