skol

Ubukene buranuma mu bakozi ba Diddy

Yanditswe: Thursday 08, Jan 2026

featured-image

Bamwe mu bakozi b’icyamamare mu muziki Sean “Diddy” Combs bagaragaza ko mu gihe uyu mugabo afunzwe, ubukene bubageze ahamanuka kuko badahembwa neza.

Abafite aho bahuriye n’iki kibazo yabwiye TMZ ko umutungo wa Diddy ucungwa n’ikigo cy’ubucuruzi cya Tri Star Sports & Entertainment, kiri mu nshingano zo gukurikirana imari ye mu gihe afunzwe.

Gusa bavuga ko imicungire y’iyo mari ikakaye cyane ku buryo bamwe mu bakozi batabona uko bahembwa ku gihe.

Aya makuru avuga ko hari abanyamategeko bari bahagarariye Diddy mu manza nyinshi z’imbonezamubano batarahembwa, ndetse n’abandi bakozi bakaba baratinze guhembwa, bituma bamwe basezera ku kazi.

Gusa uhagarariye Diddy mu itangazamakuru, Juda Engelmayer, yabwiye TMZ ko ayo makuru atari yo, ati “Abantu, abakozi ba hafi n’abanyamategeko bose barishyurwa, kandi nta n’umwe uri guhagarika akazi.”

Abajijwe niba bahembwa ku gihe, Juda yasubije ko Sean Combs akigenzura imari ye bwite, kandi ko buri wese ahembwa nyuma y’uko akazi ke karangiye kandi kakemezwa, binyuze mu igenzura risanzwe.

Aya makuru kandi avuga ko abagize umuryango wa Diddy badafite uburenganzira busesuye bwo gukoresha umutungo we uko bishakiye, ahubwo na bo bagomba kunyura muri Tri Star Sports & Entertainment.

Umuryango we uvugwaho gukorera mu ngengo y’imari runaka, aho iyo bayirenzeho basabwa gutanga inyemezabwishyu, ariko na zo ntizihita zemerwa buri gihe.

Urugero rutangwa ni uko Diddy yifuje ko umuryango we waba hamwe bagasangira ifunguro i New York mu ijoro ryabanjirije umunsi yari gukatirwa.

Bagejeje icyifuzo kuri Tri Star Sports & Entertainment, ngo yishyure ayo mafaranga, basabwa kubanza gutanga inyemezabwishyu. Byabanje kwangwa ariko nyuma haza kwishyurwa uwari wishyuye.

Sean “Diddy” Combs ubu ari kurangiza igihano cy’amezi 50 aho afungiye muri gereza ya FCI Fort Dix muri Leta ya New Jersey.

Ni nyuma yo guhamywa ibyaha bibiri bijyanye no gutwara abantu mu ntara cyangwa kwambukiranya imipaka hagamijwe kubakoresha ubusambanyi.

Nubwo afunzwe aracyakomeza kugirana umubano wa hafi n’umuryango we, aho no ku munsi wa Noheli aherutse gusurwa n’umuhungu we, Justin Combs.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa