Uburanga bwa Cassie wegukanye ikamba rya Miss America 2026 (Amafoto)
Yanditswe: Tuesday 09, Sep 2025
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, muri Walt Disney Theater iherereye Orlando muri Leta ya Florida, hatangajwe ko Cassie Donegan w’imyaka 27 ari we wegukanye ikamba rya Miss America 2026. Yari ahagarariye Leta ya New York nyuma yo gutsindira iri kamba mu marushanwa yabereye muri iyo Leta muri Nyakanga. Donegan yabaye umukobwa wa 98 mu mateka y’imyaka 104 ya Miss America wegukanye iri kamba, akaba n’uwa munani uhagarariye New York ubashije kuryegukana.
Iri rushanwa ryatwaye iminsi ibiri rigizwe n’ibyiciro binyuranye byose bitorerwa ababihagarariye. Donegan yahigitse abakobwa 52 bari bahagarariye Leta zose za Amerika hamwe na Puerto Rico n’Akarere ka Columbia. Mu bamukuikiye babaye ibisonga harimo Sadie Schiermeyer uhagarariye Leta ya Texas wabaye uwa kabiri, Paris Richardson wo muri Florida wabaye uwa gatatu, Audrey Kittila wo muri Georgia wabaye uwa kane na Emma Terry wo muri Alabama wabaye uwa gatanu. Cassie yambitswe ikamba na Abbie Stockard wabaye Miss America 2025 ukomoka muri Leta ya Alabama.
Mu kiciro cya nyuma cyo gusubiza ibibazo, Cassie Donegan yasobanuye akamaro ko kwiyerekana mu buryo bw’umwimerere ndetse ashimangira ko buri wese afite uburenganzira bwo kugaragaza umubiri we mu buryo bumuhesha ishema, ndetse n’iyo yakwishushanyaho ibizwi nka ’tattoo’ nta kibazo. Yavuze ko ari ingenzi kuba uwo uri we ku gipimo cya 100% kuko nta muntu ugomba gutegeka undi uburyo akoresha umubiri we. Yongeyeho ko we ubwe akunda kwambara imyenda yo mu bwoko bwitwa “grandma chic”, ashimangira ko kuba uwo uri we ari byo by’ingenzi.
Cassie Donegan ni umuririmbyi w’umwuga, akaba yaranegukanye igihembo cyahabwaga umukobwa wahize abandi mu irushanwa ry’impano. Uretse ikamba, yashyikirijwe buruse y’amafaranga arenga ibihumbi 70 by’amadolari, azamufasha mu kwishyura amasomo ye ya kaminuza no gukomeza icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Donegan wakuriye mu muryango udasanzwe, yaje kubona ubuhungiro mu buhanzi ari nabwo bwabaye umusingi w’ubuzima bwe. Iyo mpamvu niyo imutera imbaraga muri gahunda ye y’ubwitange yise “Guteza imbere uburezi bushingiye ku buhanzi mu mashuri”, igamije kurengera uburenganzira bw’abana bwo kugira ubuhanzi nk’igice cy’amasomo bigishwa.
Mu myaka irenga 20 ishize, yakoze ibikorwa byo kwigisha no guhanga integanyanyigisho z’abana mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ategura amahugurwa y’ubuhanzi anashinga imishinga itatu itanga buruse igamije gufasha abana batabona amahirwe ahagije.
Uretse ibyo, Cassie ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri Southern Sitter LLC, kompanyi y’abagore itanga serivisi zita ku bana. Yayifashije kwaguka ikagera mu bice bitandukanye by’igihugu, ihinduka kompanyi itanga amahirwe y’akazi no guha abagore benshi ubushobozi bwo guhuza imirimo, imiryango n’inzozi zabo. Ni umunyamuryango wa Actor’s Equity Association, aho yubatse izina nk’umuririmbyi mwiza ku rubyiniro mu gihugu hose, aho ahurira n’abanyempano bakomeye.
Miss America imaze imyaka irenga 100 ari urubuga rufasha abakobwa n’abagore bakiri bato gukura mu mpano no mu buyobozi, inabaha amahirwe yo kuba intangarugero mu miryango yabo. Buri mwaka itanga buruse zisaga miliyoni 5 z’amadolari n’andi agera kuri miliyoni 35 mu kindi gice cy’ubufasha bw’uburezi. Nka ’brand ambassador’ w’uyu muryango, Cassie Donegan azazenguruka isi atanga ubutumwa bwo guteza imbere uburezi bushingiye ku buhanzi, guteza imbere ubwitange no guha imbaraga urubyiruko mu kubyaza umusaruro impano zabo no kwiyubaka.
Cassie Donegan wari uhagarariye New York niwe watorewe kuba Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Gutsindira iri kamba rihatanirwa n’abatari bacye byamurenze ananirwa guhisha amarangamutima ye
Miss America 2026 n’ibisonga bye






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *