skol

Uburanga bwa Miss Pamella bwongeye kuvugisha benshi(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 13, Sep 2022

featured-image

Miss Uwicyeza Pamella wamaze kuba umugore wa The Ben imbere y’amategeko ndetse n’imiryango yongeye gutigisa imbugankoranyambaga kubera amafoto agaragaza ubwiza n’imiterere bivugisha benshi.

Uyu mukobwa ukunzwe na benshi cyane abakoresha imbugankoranyambaga yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi ubwo yasangizaga abamukurikira amafoto amugaragaza neza uko ateye ndetse benshi bongira kumutangarira nk’abamubonye bwa mbere.

Bamwe mu bashyize ubutumwa kuri ayo mafote bagaragaje batangazwa n’ubwiza bw’uyu mukobwa ndetse benshi bashimangira ko The Ben yatomboye kubona umukobwa utangarirwa n’abamubonye.

Ku wa 31 Kanama 2022 nibwo Uwicyeza Pamella na Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Aba bombi basezeranye nyuma y’uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we atajijinganyije arabimwemerera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa