Umuhanzikazi ukomoka mu Gihugu cya Nigeria Temilade Openiyi wamamaye nka @temsbaby yabaye umuhanzi wa mbere muri Afurika ugeze ku mwanya wa mbere w’indirimbo zikunzwe muri USA ku rutonde rwa Billboard Hot 100.
Ni ubwa mbere Tems indirimbo ye ibaye iya mbere ku rutonde rwa Billboard icyakora umwaka ushize, we na Wizkid bakunzwe cyane mu ndirimbo "Essence" yabaye indirimbo ya mbere yo muri Nigeriya muri Top 10 kurutonde rwa Billboard Hot 100.
Kuza ku mwanya wa mbere Tems yabigezeho abikesheje indirimbo arimo yitwa “Wait for You” y’umuraperi Future na Drake iri kuri Alubumu nshya yise “ I never liked you “.