skol
fortebet

Uburwayi bukomye bwa Mr P bwatumye igitaramo cya P Square cyo kwiyunga gisubikwa

Yanditswe: Wednesday 15, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Igitaramo cyo kwiyunga ku itsinda rya PSquare cyari gitegerejwe n’abantu benshi cyegejwe inyuma igitaraganya kubera uburwayi bukomeye bwa Mr P uri muri iri tsinda.

Sponsored Ad

Mu butumwa Peter Okoye uzwi muri PSquare nka Mr P yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yagerageje ibishoboka ngo agarure akabaraga none bibasabye ko igitaramo kigizwa inyuma.

Ati” Bimaze iminsi bingoye cyane kugerageza gutora akabaraga mu buribwe ,umuriro ndetse no gucika intege umubiri wose, Twari twishimiye kubaha igitaramo cyiza tariki 18 Ukuboza 2021 , gusa umubiri wanjye wanze urananira nkarenzaho imyitozo ikarishye ya buri kanya , situdiyo nayo byanze byasabye ko numvira amabwiriza y’abaganga yo kuruhuka , kongera kubaka umubiri wanjye nzasubira ubuzima ku murongo muzima.

Ikintu cya mbere nihutiye gukora ni ukwipimisha icyorezo cya Covid-19 gusa ku bw’amahire basanze ndimuzima ndashimira umuvandimwe Rudeboy(P Square) , umuryango wanjye n’ikipe yanjye bambaye hafi bakanyihanganira mu gihe narindi kunyura muri Ibi byose .

Amakuru meza ahari nuko ibi tugiye kubikosora , ubundi tubahe igitaramo cy’imbaturamugabo ku munsi wa noheri tariki 25 Ukuboza 2021”

Igitaramo cya PS quare cyari ku itariki 18 Ukuboza kimuriwe tariki 25 Ukuboza 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa