skol
fortebet

Uburyo bwiza bwo kugaragariza uburakari umukunzi wawe mu gihe utanyuzwe nibyo yakoze

Yanditswe: Thursday 24, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nubwo bidasshimishije ariko n’ubuzima busanzwe kurakaranya hagati y’abakundana, ntago byoroshye ko umuntu mwahuza ibintu byose hari nibyo muba mugomba kutumva kimwe ariko mugihe habayeho kurakara hari uburyo bwiza ushobora kwerekamo umukunzi wawe ko utanyuzwe nibyabayeho kandi ntihagire icyo bisenya kumubano wanyu.

Sponsored Ad

1. Ihereze umwanya muto wo gutuza

Niba haricyo utumvikanyeho n’umukunzi wawe sibyiza ko uhita uvuga ako kanya mugihe ufite uburakari, fata umwanya ubanze utekereze neza reba, bimwe mubyakurangaza bikagabanya umujinya muri wowe kugeza uburakari bushize cyangwa bugabanutse kuko kuvuga ufite uburakari bituma uhubuka rimwe na rimwe aho gukemura ikibazo ugateza byinshi.

2. Mbere yo kugaragaza uko wiyumva banza usobanukirwe ibyiyumviro ufite

Nibyiza ko mugihe urakaye ugomba kubanza gusobanukirwa impamvu urakaye, uwakurakaje nicyabimuteye, ibyo bizagufasha gusobanukirwa neza niba uburakari bwawe bufite ishingiro no gushaka igisubizo kikibazo cyabayeho binnyuze munzira nziza.

3. Ganiriza umukunzi wawe umubwire uko wiyumva nuko utekereza

Sibyiza ko ugkomeza kwihererana ikintu cyakubabaje muri wowe mugihe wihaye umwanya wo kugabanya uburakari ushobora kuba wamubwira uko wiyumva kuko bimuha amahirwe yo kumva aho ikibazo kiri ndetse nicyo yakora kugirango wongere kumererwa neza.

4. Irinde kuvugira hejuru ukoreshe ijwi rituje mugihe muganira

Kuvugira hejuru bishobora kuvamo gutaka cyangwa gusebanya ugasanga birababaza umukunzi wawe ntabashe no gusobanukirwa uko wiyumva ariko iyo ugugana ijwi rituje bibafashe mwembi kumvikana kandi mugashaka uko mukemura ikibazo ntawukomerekeje undi.

5. Tega amatwi wumve igitekerezo cye

Nyuma yo kumubwira uko wiyumva muhe amahirwe nawe agusangize ibitekerezo afite kuko ushobora gusanga ari wowe wibeshye, zirikana ko murukundo harimo gutanga no kwakira kugirango mugire aho mugera niyo mpamvu ukwiye gutega amatwi ukumva ibitekerezo bye kabone nubwo byaba bitandukanyenibyawe.

6. Gira kwihangana

Birashoboka ko ashobora kuguha ibitekerezo bitandukanye nibyo wowe ushaka kumva ariko ukwiye gushishoza ukareba kumpande zombi ntiwikubire bikagufasha kwihanganira ubusobanuro uhawe ubundi mugakorera hamwe kugirango murusheho gushaka ubwumvikane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa