skol
fortebet

Ubusambanyi muri Sinema Nyarwanda Burahari, Yvette Wamamaye muri Film yahishuye byinshi[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Thursday 16, Jan 2020

Sponsored Ad

Umutoni Uwase Yvette ni Umunyarwandakazi wamamaye cyane Muri Film Nyarwanda zitandukanye, nka Sarigoma,Igikomere,Shady Commitment,The counsellor, ndetse Anagaragara Mundirimbo z’Abahanzi batandukanye nka Ndagukunda ya King James, Simparara ya mico The Best, Afican woman ya Yemba Voice, Birarangiye ya Dream Boyz nizindi nyinshi zitandukanye.

Sponsored Ad


Aha ni Mundirimbo biraraniye ya DreamBoys

Mu kiganiro kihariye yagiranye na DC TV RWANDA yahishuye ko kuba mwiza ugakina na Film ari ibintu bikomeye kuko abenshi bagutekereza uko utari nkuko mubisanga muri Video Hasi..

Ati" Biragoye, Gusa ntiwabireka kuko ariho uba ukura Umugati (Amafaranga) ariko akenshi nyine urwana Intambara zo kwisobanura no kwereka abatekereza gutyo ko haribyo bibeshyaho cyane"

Aha Umunyamakuru wa DC TV RWANDA yahise amubaza niba koko ubusambanyi muri Sinema Nyarwanda burimo cyangwa butarimo.

Mundirimbo Simparara ya mico

Mu gusubiza, yirinze kugira Uwo atunga agatoki ariko yemeza ko Burimo ko uyigiyemo Utabanje kumva neza ikikujyanyemo washiduka byakubayeho.

Ati" Icyambere ni Ukumenya Impamvu uyinjiyemo, Intego nyamukuru ni iyihe? ni Ugushaka Kwamamara (Hits) cyangwa ni Amafaranga, iyo Ubashije gutandukanya ibyo Ukora Icyakujyanye Ushiz Amanga"

Yongeyeho ko" Sinakubeshya ko Butarimo pe! Kuko abaduhamagara ngo baduhe Akazi suko baba bashaimishijwe ni iterambere ryawe bose, ahubwo Harimo nababa bashaka kwinezeza bo ubwabo"

Yvette ni Umu Mama w’Abana batatu akaba amaze kuba ubukombe Muri sinema kurub u akaba ahugiye Mubikorwa bitandukanye by’Ubuzima busanzwe ndetse no Kwita kubana be

REBA IKIGANIRO KIDASANZWE TWAGIRANYE NA YVETTE WAMAMAYE MURI FILM NYARWNDA

Ibitekerezo

  • Nubwo yirinze kubyerura yuko nawe yasambanye,kuba afite abana 3 kandi atarigeze ashaka umugabo mu mategeko birivugira.Gukina Films,kuba Mannequin (fashion model),kuba umu star,etc...,bijyana mu busambanyi.Abagabo baba bashaka kwishimisha,abakobwa bashaka amafaranga.Ariko bose bakibagirwa ko Imana yaturemye itubuza gusambana.Ikibabaje nuko ntacyo bibwiye abantu.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa