skol
fortebet

UBUTINGANYI! Albina Sydney ukunzwe na benshi mu Rwanda yeruye ko akundana n’uwo bahuje igitsina

Yanditswe: Monday 29, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Imyumvire mu banyarwanda ku bijyanye n’abaryamana bahuje igitsina iracyari hanze, gusa ushobora kubyumva kuko nta bukangurambaga bweruye bwari bwaba bugamije kumvisha abanyarwanda ko ababana cyangwa bakundana bahuje igitsina nabo ari nk’abantu kimwe n’abandi, bamwe babita ibivume abandi ntibatinya no kuvuga ko bazakururira Igihugu umuvumo nkuko byagendekeye ab’I sodoma na Gomora mu gihe Leta itaba ifatiranye ngo ibihagarike hakiri kare!

Sponsored Ad

VIDEO YA ALBINA SYDNEY ASOMANA NUWO BAHUJE IGITSINA

Ibi bamwe bafata nkubusirimu, cyangwa kugendana n’ibigezweho benshi nti babivugaho rumwe. Mu bihugu byateye imbere nka Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza ndetse n’ahandi kwisi, abaryamana nabo bahuje igitsina barishyira bakizana ndetse ibikorwa byabo byinshi nko gutera Ivi, Gukora ubukwe, gukora ibikorwa byo gufasha, inama zibahuza nk’umuryango wa LGBTQ byose bibera ku mugaragaro.

Gusa ariko iyo ugarutse mu Rwanda, ababa muri uyu muryango wa LGBT babarirwa mu 5000 ntibabuzwa uburenganzira n’inzego za leta ariko ugasanga bahura n’imbogamizi zo kuba sosiyete nyarwanda itarumva ko nabo ari abantu nk’abandi, ariko nanone itegeko ry’Umuryango ntiribemerera gushyingiranwa byemewe n’amategeko dore ko iri tegeko rivuga ko umugabo agomba gushyingiranwa n’Umugore.

Mu minsi ishize, umushyushyarugamba uzwi cyane mu Rwanda by’umwihariko kuri Flash Tv, Miss Albina Sydney, yeruye ko akundana n’uwo bahuje igitsina (Umukobwa mugenzi we) ndetse yongeraho ko barenze imyumvire iciriritse y’abarwanya abaryamana nabo bahuje igitsina.

Albina n’Umukunzi we Shalon
Yifashishije ifoto y’Umukunzi we witwa Mutesi Sharon bari ahantu ku mazi yagize ati"Ntago tukibitayeho,Kubera ko Imana yabidukoreye twembi. Turi hanze ya Kigali, turi hanze y’imyumvire iciriritse". .

Ikibatsi cy’urukundo hagati yaba bakobwa ntago ari icya vuba aha, dore ko bamwe mu nshuti zabo bemeza ko bamaze igihe bakundana ariko gukomeza gutekereza uko abanyarwanda bazabafata nibamara kumenya ko bakundana kandi bahuje igitsina byakomeje gutuma bakomeza kubihisha ariko amarangamutima yabo aranga birangira babishyize hanze.

Ikibatsi cyurukundo kiragurumana hagati yaba bakobwa bombi!

Albina yongeye guhamya urwo akundana uyu mukobwa mugenzi we, aho yashyize ifoto hanze ari kumusoma mu ijosi, yandikaho amagambo agira ati" Urutonde rw’impengege zacu twaruhinduyemo urutonde rw’amasengesho.Imana irabanza, natwe tugaheruka."

Albina na Shalon baryohewe nurukundo!

Bamwe mu baryamana bahuje igitsina bakomeje kugenda batangaza ko nta na rimwe Leta yigeze ibahohotera cyangwa ngo bimwe uburenganzira kuri serivise zimwe na zimwe zigenewe buri muturarwanda wese.

Ubwo yari muri Rwanda Day kuwa 24 Nzeri 2016, i San Francisco Nyakubahwa Paul Kagame perezida w’u Rwanda yabajijwe uko uburenganzira bw’ababana bahuje igitsina bwubahirizwa mu Rwanda.

Uwamubajije iki kibazo yagize ati "Nyakubahwa perezida, wakoze byinshi byiza mu guteza imbere abagore mu Rwanda kandi bafite imbaraga ndetse barashoboye.

Nibazaga nti "umuryango w’ababana bahuje igitsina (LGBTQ) waba ufite umwanya mu hazaza hu Rwanda?"

Perezida yamusubije ko ababana bahuje igitsina batigeze baba ikibazo ndetse ko na Leta idateganya kubabonamo ikibazo.

Ati"Umuryango w’ababana bahuje igitsina (LGBT) ntiwigeze uba ikibazo cyacu, ndetse ntitunateganya kubigira ikibazo."

Yakomeje avuga ko hari ibibazo byinshi igihugu kikiri guhangana nabyo ati" Turacyari guhangana n’ibibazo bitandukanye, nk’uko nabivuze haruguru, buri muntu wese agomba kwisangamo agatanga umusanzu we. Nkuko nabivuze, buri wese akaberaho mugenzi we, tugafashanya kandi buri wese akabaho yisanzuye. Nkuko nabivuze, LGBT (Ababana bahuje igitsina) ko batigeze baba ikibazo kuri twe, nange sinshaka kubigira ikibazo".
VIDEO YA ALBINA SYDNEY ASOMANA NUWO BAHUJE IGITSINA

Ibitekerezo

  • Nange kugiti cyange ndumva kuba aba bana bahuje igitsina ntakibazo kibirimo kuko namahitamo yabo nta mutekano mucye bateza Kandi buri muntu wese agomba kugira uburenganzira bwe ahubwi big up Albina Sydney kubwinabwe nziza uteye ukaba unatinyutse ukanabivuga imana izabubakire💖💖💖💖💖💖

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa