skol
fortebet

Ubutumwa Miss Naomie yandikiye RIB n’urwego rw’umuvunyi bukomeje guteza urujijo kuri bamwe bakoresha Twitter

Yanditswe: Saturday 09, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo mu masaha y’igotondo Tariki 8 Ukwakira 2021 , Miss Naomie wegukanye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2020 ,nibwo yateye benshi mu bakoresha iruga rwa Twitter urujijo ubwo yasabaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) hamwe n’Urwego rw’Umuvunyi gusoma ubutumwa yabahaye.

Sponsored Ad

Nishimwe Naomie, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter asaba RIB n’Urwego rw’Umuvunyi gusoma ibyo yabandikiye, iibintu byakomeje gutera urujijo abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko uyu mukobwa yirinze kwerura ngo avuge icyo yabaye, ariyo mpamvu bamwe bamubazaga niba yibwe, cyangwa yahohotewe.

Nishimwe Naomi yagize ati: "Mwaramutse RIB, mwareba ubutumwa nabandikiye mu gikari". RIB yahise imuzubiza byihuse iti "Urakoze Naomie reka tubikurikirane". Miss Naomi yahise abashimira ati "Murakoze". Ubu butumwa bwa Nishimwe Naomie yabuhaye n’Urwego rw’Umuvunyi, uru rwego rwamusubije rugira ruti: "Muraho Miss, ubutubwa bwawe bwakiriwe murakoze".

Abantu batari bacye bibajije icyo Miss Naomie yabaye. Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2016, Mutesi Jolly yahise agwa mu kantu agira ati "Ehhh Miss, barakwibye??". Aha yahise amusuza ati "Reka". uwitwa Mufasha yagize ati; "Bakwibye amanota?". Uwiyita Kigalighost kuri Twitter we yagize ati "Ninde wagusagariye?".


Naho uwitwa Naonesho yamubajije impamvu yabigize ubwiru, ati: "Kuki wabigize ubwiru c?",n’abandi batari bacye bibajije ku cyo Naomie yabaye kitaramenyekana. N’ubwo Miss Naomie yagize ubwiru ikibazo cye, gishobora kuba gikomeye cyane bitewe n’inzego yitabaje. Turacyagerageza kumuvugisha.

Bamwe mubagize amatsiko y’ubutumwa Miss Naomie atanze





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa