skol
fortebet

Ubuzima bw’icyamamare Celine Dion bukomeje kwanga, icyizere gisigaye ku masengesho gusa

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvandimwe wa Celine Dion yatangaje ko habuze imiti yavura uyu muhanzikazi, ariko igisigaye kuri ubu ni icyizere cy’uko azamera neza gusa ndetse no gusenga.

Sponsored Ad

Claudette akaba umuvandimwe wa Celine Dion, yatangaje ko uburwayi bwa Celine Dion bwayoberanye ndetse n’imiti yo kuvura iyi ndwara ikaba yarabuze ni muri urwo rwego ikizere cyonyine aricyo gisigaye ko uyu muhanzikazi azakira.

Claudette yavuze ko barimo bakorana n’itsinda ry’abashakashatsi bareba uburyo babona umuti ukwiye wo kuvura iyi ndwara Stiff person syndrome ituma ibice by’ubwonko bidakora neza cyane.

Claudette Dion yagize ati "Ntabwo twari twabona imiti imuvura ariko ikizere nicyo cya mbere. Turimo dukorana n’itsinda ry’abashakashatsi b’abahanga kugira ngo turebe niba twabona umuti wo kumuvura."

Claudette Dion yatangaje ko abantu bakwiye guha igihe uyu muhanzikazi kuko buri gihe agerageza gukora cyane kugira ngo ashimishe abantu bamukunda bityo akaba azagarukana intege nyinshi mu gihe azaba akize agarutse mu kazi ke k’umuziki.

Mu Ukuboza 2022, ni bwo uyu muhanzikazi yatangaje ko ubuzima bwe butifashe neza bityo akaba yarahise ahagarika ibikorwa bye by’umuziki mu gihe yari akivurwa kugira ngo akire.

Ntibyagarukiye aho kuko mu kwezi kwa Gicurasi, hasohotse itangazo rivuga ko ibitaramo uyu bizenguruka isi bya 2023 na 2024 bibaye bihagaritswe kubera ko ubuzima bw’uyu muhanzikazi butameze neza.

Celine Dion w’imyaka 55 ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana Pop na Soft Rock.

Ubuzima bw’umuhanzikazi Celine Dion buri kangaratente

Umuvandimwe wa Celine Dion yatangaje ubuzima bwa Celine Dion bwaburiwe imiti ariko hari abari gukora iyo bwabaga kugira ngo haboneke imiti imuvura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa