skol

Ubuzima bwa Britney Spears buri mu mayirabiri

Yanditswe: Tuesday 04, Nov 2025

featured-image

Britney Spears wamamaye mu muziki cyane cyane mu njyana ya Pop, akomeje gutuma benshi bamwibazaho kubera imyitwarire akomeje kugaragaraza, bikekwa ko ashobora kuba afite ikibazo gikomeye mu buzima bwe.

Iby’uyu mugore w’abana babiri b’abahungu byongeye guhinduka ubwo Kevin Federline wari umugabo we yashyiraga hanze igitabo yise “You Thought You Knew’’ avugamo amabanga y’urugo rwe na Britney Spears mu gihe babanaga.

Britney yari amaze iminsi ashyira ku rubuga rwe rwa Instagram ubutumwa butandukanye, bwatumye bamwe bakeka ko afite ikibazo gikomeye kugeza kuri iki Cyumweru tariki 2 Ugushyingo ubwo yasibaga konti ye.

Mu byumweru bishize yabanje gushyira kuri Instagram amashusho ari kubyinira mu cyumba, abuherekesha amagambo agaruka ku bana be b’abahungu Jayden James w’imyaka 19 na Sean Preston wa 20. Ariko ahatangirwa ibitekerezo yari yahafunze.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram yagaragaye afite ibikomere, ndetse ahambiriye mu kiganza kubera ibikomere. Avuga ko yaguye kuri ‘escalier’ mu rugo rw’inshuti ye.

Ku wa 19 Ukwakira 2025, Britney nabwo yashyize ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagram ahishura ko mu 2018 ubwo yakurikiranwaga na se ariwe umufatira imyanzuro mu bintu bitandukanye; yigeze kujya mu kigo gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge amaramo amezi ane. Muri ubu butumwa yavuze ko ‘yagize uguhungabana k’ubwonko’.

Muri iki gitabo Federline yise ‘You Thought You Knew’ avugamo imyitwarire ya Spears nk’umubyeyi, amushinja kumuca inyuma akagaragaza ko afite ubwoba bw’ubuzima bw’uyu mugore kubera imyitwarire ye.

Spears ariko we kuva iki gitabo cyasohoka yacyamaganiye kure, avuga ko uyu mugabo ashaka kuvugwa no kubona inyungu binyuze mu kumuvugaho.

Uyu mugore aheruka kugaragara atwaye imodoka mu buryo bwateye benshi amakenga.

Icyo gihe yagaragaye ari mu modoka ye ya BMW ari kugenda azenguruka uko yiboneye mu muhanda avuye gusangira n’inshuti ye. Gusa, umuyobozi w’aho bari basohokeye yavuze ko bamwakira yari muzima atasinze.

Spears we yaje gushyira hanze ubutumwa ku rubuga rwa Instagram avuga ko umuntu byavuzwe wari utwaye imodoka nabi atari we, ahubwo ari uwo basa. Ibintu byongeye gutuma na none yibazwaho.

Umwe mu bantu be ba hafi yabwiye Dailymail ko umuryango n’inshuti za Britney bakomeje kugira impungenge ku buzima bwe.

Ati: “Dufite impungenge nyinshi. Buri wese buri gihe aba amwifuriza ibyiza. Ubu ari kwerekana ko ari gukora amahitamo mabi.”

REBA INDIRIMBO "SOMETIMES" YA BRITNEY SPEARS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa