skol
fortebet

Udushya utamenye twaranze ubukwe bw’Umuhanzi Mico The Best wagabiwe inka n’ibyamamare bitandukanye

Yanditswe: Monday 27, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nkiko Turatsinze Prosper benshi bazi nka Mico The Best,uri mu bahanzi batangiye umuziki mu mwaduko wawo akora injyana by’umwihariko ya Afrobeat, kuwa 26 Nzeri 2021 yasezeranye kubana akaramata na Clarisse mu birori byasusurukijwe n’abahanzi batandukanye, byanabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 , ndetse anagabirwa inka n’ibyamamare bitandukanye.

Sponsored Ad

Umunsi wo kuwa 26 Nzeri 2021, niwo munsi w’amateka w’umuhanzi uri mu bami b’injyana ya Afrobeat mu Rwanda, Mico The Best, wakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zanyuze imitima y’abatari bacye zirimo “Umugati”, “Save The Date”, n’imwe mu zamamaye cyane yise “umunamba”.

Uhereye ku bamwambariye kugeza ku batashye ubukwe, Mico The Best yari agaragiwe n’ibyamamare.

Mu basore bambariye uyu muhanzi uri mu bayoboye abakora injyana ya kinyafurika mu gikundiro, harimo; Social Mula, Producer Niz Beats, Producer Fayzo, Arstide Once Again, Emmanuel Ndayizeye wamenyekanye nka Nick muri City Maid, Musanase Laura wamenyekanye nka Nikuze na Uwamwezi Nadege.

Mu batashye ubukwe b’ibyamamare harimo Ndimbati, Muyoboke Alex, Danny Vumbi, Bwiza, Riderman biyongeraho Cyusa Ibrahim wasusurukije umuhango wo gusaba no gukwa ndetse na Christopher wataramye mu gusangira kw’abatumiwe n’abandi benshi.

Pasiteri ati “Iyo ntihangana mba nitahiye…”

Ubwo bari bagiye gusezerana imbere y’Imana ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mbere y’uko abasezeranya Pasiteri yabanje kubasaba kujya bihanganira abandi nk’uko na bo babihanganiye.

Ati “Iyo ntaza kuba umuntu wihangana, mba nakije imodoka nkagenda! Gusezerana kwari saa munani, nyuma mutubwira saa cyenda none dore aho amasaha ageze. Maze namwe mujye mwihanganira abandi nk’uko twabihanganiye.”

Ni amagambo yakurikiwe n’umuhango wo kubasezeranya na wo wabanjirijwe n’impanuro z’abageni.

Pasiteri yibukije Clarisse ko ubu ari bwo akeneye kuba hafi ya Mico The Best, ati “Mu minsi ishize numvise ibyo wavuze ku muntu wari watangaje ko wakubise umugore wawe, akeneye kukuba hafi akakumva kuko uwanditse biriya ubu agiye kwandika ibindi. Ntaho yagiye, ubu ahubwo mubanye nibwo hagiye kuza intambara nyinshi.”

Uko yasabye Clarisse kuzaba hafi y’umugabo we, ni na ko yasabye Mico The Best kuzaba hafi y’umugore we kuko uru rugendo ruba rutoroshye.

Riderman yagabiye Mico The Best inka izakamirwa umuryango we, Danny Vumbi amwemerera amajoro abiri muri Kivu Serena Hotel

Muri ubu bukwe, benshi batanze impano zitandukanye, inka ziragabwa ndetse Mico The Best agaragarizwa ko ashyigikiwe bikomeye.

Ubwo hari hageze umwanya wo gutanga impano, Riderman yahagurukanye n’itsinda ry’Ibisumizi maze bemerera uyu muhanzi inka izakamirwa umuryango we.

Si Riderman gusa watanze impano kuko Danny Vumbi abinyujije mu muryango wa KIKAC Music n’ubundi babanamo nabo bagabiye inka Mico The Best inka, ariko noneho bemera no kumwishyurira iminsi ibiri muri Kivu Serena Hotel.

Mico The Best yaririmbiye umugore we Igare

Mico The Best ubwo yinjiraga mu cyumba cyo kwiyakiriramo abatumiwe mu bukwe bwe hacuranze uruvangitirane rw’indirimbo ziganjemo izigezweho.

Ubwo yari agihinguka ku muryango ahawe ikaze na MC Uwimana Basile, uwari ushinzwe gucuranga imiziki yatunguranye acuranga indirimbo yitwa ‘Igare’ ya Mico The Best abari aho bose induru bayiha umunwa.

Umuhanzi Cyusa yasusurukije ibirori byo gusaba no gukwa

Ni indirimbo yatunguranye bitewe n’amagambo atandukanye yavuzweho igisohoka, icyakora ntibyabujije abageni kuyibyina kakahava.

Iyi kimwe n’izindi z’urukundo uyu muhanzi yaririmbiye umufasha we ziri mu byaranze ibirori byo gusangira byarangiye ahagana saa tatu z’ijoro.

Umuhanzi Mico yaririmbiye umugore we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa