skol

Uganda: Eddy Kenzo yasabye ko amasaha y’ibitaramo yakongerwa

Yanditswe: Monday 29, Sep 2025

featured-image

Umuhanzi w’icyamamare mpuzamahanga akaba n’Umuyobozi wa Uganda National Musicians Federation (UNMF), Eddy Kenzo, yasabye Leta ya Uganda ko yakongera amasaha y’ibitaramo bikava kuri saa sita z’ijoro (12:00am) bikajya bisozwa saa munani z’ijoro (2:00am).

Ibi Kenzo yabigarutseho ubwo yari avuye mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni yise ’Yoweri’, cyabereye i Munyonyo. Avuga ko iri shyirahamwe ry’abahanzi ritari gusaba gusa ko amategeko ajyanye n’uburenganzira bwo guhanga (copyright law) avugururwa, ahubwo riri no guharanira ko abahanzi bahabwa umwanya uhagije wo kwiyerekana mu bitaramo byabo.

Kenzo yasobanuye ko abenshi mu bafana batinda kugera mu bitaramo kubera umuvundo w’imodoka mu muhanda cyangwa bagatinzwa n’izindi gahunda, bikaba akenshi bituma binjira hagati ya saa mbili na saa yine z’ijoro.

Yagize ati: “Abahanzi benshi bahura n’ikibazo cyo gutangira kuririmba bakererewe, kandi mbere y’uko abahanzi bakomeye bagera ku rubyiniro haba habanje abandi bahanzi babafasha. Iyo rero hasigaye amasaha abiri gusa yo kuririmba aba ari make cyane ku buryo n’umuhanzi atabona umwanya uhagije wo kwigaragaza.”

Uyu munyabigwi mu muziki wa Uganda wigeze kwegukana BET Award yongeyeho ko icyifuzo cyabo ari uko buri muhanzi yahabwa nibura amasaha ane yo kwiyereka abafana, bikazafasha kurwanya ivangura rishingiye ku kuba bamwe mu bayobozi cyangwa abandi bafite ububasha bahindura amategeko ku nyungu zabo bwite.

Yagize ati: “Ibi bizakuraho bya bindi byo gukoresha ububasha umuntu afite akongerera igitaramo amasaha, bigatuma abandi bumva barenganyijwe cyangwa hari irondakoko ryakoreshejwe. Twifuza ko buri wese agira amahirwe angana kandi tugaharanira no kugabanya imisoro.”

Kenzo yemeza ko iki gitekerezo ari intambwe ikomeye izafasha guteza imbere umuziki wa Uganda no guha agaciro abahanzi mu rugendo rwabo rwo kwagura ibikorwa byabo. Ati: “Abafana bishyura amafaranga menshi kugira ngo babone ibyishimo mu bitaramo, ni ngombwa ko nabo bahabwa igihe gihagije cyo kwishimira ibihangano byacu.”

Iki cyifuzo cya Eddy Kenzo gikomeje kwitabwaho n’abakunzi ba muzika ndetse n’abahanzi bagenzi be, aho benshi bemeza ko ari inzira nziza izafasha kurushaho guteza imbere ibitaramo mu gihugu no guhesha agaciro uruganda rwa muzika.

Eddy Kenzo yasabye Leta ya Uganda kongera amasaha y’ibitaramo kugira abahanzi bagire umwanya uhagije wo kwigaragaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa