skol
fortebet

Uganda:Gen Gen Muhoozi yinjiye mu kibazo cya Sheebah Kalungi wahohotewe n’umuyobozi ukomeye

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yinjiye mu kibazo cy’umuhanzikazi Sheebah Karungi ushinja umwe mu bayobozi bazwi muri Uganda wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Gicurasi 2022, Sheebah Kalungi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho avuga uko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Sheebah mu butumwa yashyize kuri Twitter buherekejwe n’amashusho yanditse agira ati “Sinitaye ku byo utekereza iyo uri kumbona ku rubyiniro cyangwa mu mashusho runaka yanjye y’indirimbo bitewe n’uko mba nambaye.”

“Byaba byiza wubashye umubiri wanjye. Ni uwanjye, nawukoresha icyo nshaka ariko wowe ntabwo ubyemerewe. Ushobora kureba ariko ntabwo kunkoraho ubyemerewe.”

Uwo muntu ngo yakorakoye Sheebah kugeza aho yifashishije abarinzi be akamukora mu gitsina ku gahato.

Iyi nkuru ikijya hanze, hari abatunze agatoki umunyamakuru Andrew Mwenda, bavuga ko ariwe wakoreye ibi Sheebah ku wa 23 Mata 2022, ubwo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yizihizaga isabukuru y’imyaka 48.

Muhoozi yanditse kuri Twitter agaragaza ko mu itohoza yakoze yasanze Mwenda arengana.

Ati “Nasomye ibitekerezo byanyu byose kuri Sheebah. Mu by’ukuri nabajije byimazeyo umuvandimwe Andrew Mwenda ambwira ko atarahura na rimwe n’uyu mukobwa. Rero aya makuru ni ibihuha bindi bije.”

Mwenda mu butumwa burebure yashyize nawe kuri Twitter, yanditse agaragaza ko yavuganye na Muhoozi akamusezeranya kuvugisha Sheebah, ndetse uyu mukobwa agahabwa uburinzi bwose bushoboka kugira ngo ashire ubwoba avuge uwo muntu wamuhohoteye.

Yakomeje avuga ko uyu muririmbyi nta gihunga afite ku buryo yakorana na polisi uyu mugizi wa nabi agatabwa muri yombi.

Ati “Kugeza ubu navuganye n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Ubugenzacyaha, CID yemeye gufungura ikirego kugira ngo hamenyekane uwahohoteye Sheebah Karungi. Polisi igiye kumuhamagara imusabe kuvuga uwo muntu.”

Ku rundi ruhande ariko umunyamakuru Daniel Lutaaya wa NBS TV yagaragaje amafoto ya Sheebah, avuga ko aheruka no kuririmba mu isabukuru ya Gilbert Bukenya, wabaye Visi Perezida wa Uganda bityo ari aho abantu bakwiriye gukeka ko bishoboka ko ariho icyaha cyabereye.

Kugeza ubu abantu baracyari mu rujijo kuko umuntu wa nyawe wahohoteye Sheebah ataramenyekana.

Sheebah avuga ko ubwo yageraga ahabereye ibirori yari yatumiwemo na Prof Bukenya, uyu mutegetsi yafunguye imodoka ya Sheebah aherekejwe n’abarinzi be agashaka ko baryamana mu modoka.

Ati “Naringiye kujya ku rubyiniro, narintegereje ko abajyanama banjye bampamagara ntangiye kwambara neza, atera intambwe agerageza kumfata nabi imbere yabo dukorana, nta kimwaro.”

Muri ibyo birori, Prof Bukenya ari ku rubyiniro yafashe ijambo aha ikaze Sheebah abwira abitabiriye ibirori ko akunda uyu mukobwa ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Sheebah ndamukunda cyane, ngwino uririmbire abantu kugeza barushye.”

Ku mbuga nkoranyambaga Sheebah Kalungi ,yavuze ko hari abagabo benshi bakorera ihohotera abakobwa aho yibaza nimba ibyo bakora baba bifuza ko byakorerwa abakobwa babo.

Ati “Kuki mufata abagore nk’ibikoresho, nta bana b’abakobwa mugira ? fata umukobwa muhuye nk’uko wafata umukobwa wawe.”

Muri iriya sabukuru ya Prof Bukenya , umuhanzikazi Sheebah Kalungi yari yishyuwe Miliyoni 5 z’Amashilingi ya Uganda ngo aririmbe indirimbo ebyiri.

Avuga ko yagiye ku rubyiniro afite umubabaro mwinshi ariko yubaha akazi ke aririmbira abari muri ibyo birori.

Bad Black uzwi ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko Sheebah adakwiriye guhishira umugabo ugerageza guhohotera igitsinagore, by’umwihariko umuntu ukwiriye kumubera Sekuru.

Ati “Yakwishyuye Miliyoni 5 ngo uririmbe indirimbo ebyiri mu isabukuru ye agufata aguhatiriza gukora ibindi bintu,.”

Sheebah avuga ko imyambarire ye idakwiriye kuba intandaro yo guhohoterwa ko abagabo bagomba kubaha umubiri we.

Ku mbuga nkoranyambaga hatangiye Kampanye yo kwamagana abahohotera igitsinagore by’umwihariko abahanzikazi muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa