skol

Uganda: Umunyarwandakazi DJ Alisha yahishuye icyamuteye gutera umugongo utubyiniro akayoboka iy’urusengero

Yanditswe: Tuesday 23, Sep 2025

featured-image

Umunyarwandakazi wahoze ari umunyamakuru wa NRG Radio akaba n’umuhanga mu kuvanga imiziki (DJ) uzwi ku izina rya DJ Alisha, yatangaje impamvu nyakuri yatumye ahagarika akazi kerekeranye n’imyidagaduro yo mu masaha y’ijoro no gufata ikiruhuko mu ruganda rw’imyidagaduro.

DJ Alisha yari yarasezeye ku kazi ka NRG mu kwezi kwa Gicurasi 2023, agamije kwitangira byimazeyo umwuga wo kuba DJ. Ariko mu mezi make ashize, yatunguye abakunzi be ubwo yatangazaga ko agiye kwisubirira mu rusengero ndetse agacika burundu ku buzima bwo mu tubyiniro no gutaha mu masaha y’ijoro, ibintu byabyukije impaka n’ibibazo byinshi mu bakunzi be.

Mu kiganiro aherutse gutanga, DJ Alisha yagaragaje ko iki cyemezo kitari icyo gucika intege cyangwa guhagarika burundu imyidagaduro, ahubwo cyari icyifuzo cyo kongera kwibanda ku buzima bwe bwite no gushaka umwanya wo kwiyubaka.

Yagize ati: “Nashakaga kongera kwiyitaho ubwanjye. Ubuzima bwo mu tubyiniro cyangwa mu ruganda rw’imyidagaduro si urwa buri wese. Hari igihe byoroha cyane kwibagirwa uwo uri we bitewe no guharabikana biri muri uru rwego. Amajoro akomeye, urusaku rw’abantu benshi, n’iyo ’ambiance’ yose byatumaga numva ndushye cyane.”

Yakomeje avuga ko yari atangiye kumva ko akora ibintu byose nta ntego bifite, ndetse ko ubuzima bwe bwari buri mu kavuyo, aho yari asigaye akora ibintu byose ariko nta bushake cyangwa umurongo uhamye abifitemo. Ati: “Nari nkeneye gufata akanya nkisubiraho, nkongera kwiyunga nanjye ubwanjye, kugira ngo menye neza aho njya n’icyerekezo cyanjye.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nibwo DJ Alisha uri mu Banyarwandakazi bafite izina rikomeye muri Uganda, yafashe icyemezo cyo kubatizwa akakira Yesu mu buzima bwe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, DJ Alisha yagaragaje ko atari yishimiye uwo yari we, ahamya ko nyuma yo kwitekerezaho, yahise afata icyemezo cyo kubatizwa mu mazi menshi.

Ati: “Nabayeho mu byifuzo by’umubiri no mu businzi, mpora nihemukira kenshi kugeza ubwo niburiye mu Isi. Ariko nk’umubyeyi mwiza, Imana ntiyigeze inkuraho amaboko. Yakomeje kunshaka, ngerageza gushakira ihumure ahandi ariko nyuma yaje kunyereka ko amahoro no kuruhuka mbisanga muri we (Yesu) wenyine.”

Aya magambo ya DJ Alisha yatumye abakunzi be benshi bamwumva neza, ndetse banamushyigikira ku cyemezo yafashe cyo gushyira imbere amahoro y’umutima n’ubuzima bwe bwite. Benshi bamufashe nk’urugero rwiza rwo kwerekana ko nubwo urwego rw’imyidagaduro rushobora gusaba byinshi, ubuzima bw’umuntu ari bwo bugomba kuza imbere ya byose.

DJ Alisha arakatashe mu rugendo rwo kuba icyaremwe gishya

Uyu mukobwa yahisemo gusezera ku mwuga we ayoboka inzira y’agakiza

Yavuze ko agiye kubanza kwiyitaho akaba yiheje mu ruganda rw’imyidagaduro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa