skol

Ugenda uba mwiza kurushaho – Clement abwira Knowless wizihiza isabukuru

Yanditswe: Wednesday 01, Oct 2025

featured-image

Mu gihe Butera Knowless yizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 1 Ukwakira 2025, Ishimwe Clement ni umwe mu bishimiye uyu munsi wavutseho umugore we bamaze kubyarana abana batatu.

Butera Knowless wizihiza isabukuru y’amavuko yahamije ko iy’uyu mwaka itandukanye bikomeye n’izindi yagiye yizihiza mbere nubwo atifuje kwerura ngo ahamye igituma uyu mwaka awutandukanya n’indi.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Knowless yashimye Imana yamuremanye urukundo n’ineza itangaje.

Mu kumwifuriza umunsi mwiza, Clement yagize ati: “Isabukuru nziza ku wowe mugore wanjye mwiza. Uko umwaka utashye ugenda urushaho kuba mwiza, kandi mbibona nk’igitangaza kuba ari wowe tubana. Nkwifurije ibyishimo byose byo ku isi. Ndagukunda!”

Uyu muhanzi uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 34 y’amavuko, yavutse ku ya 1 Ukwakira 1991, akaba umwe mu bamaze igihe mu muziki dore ko awumazemo imyaka 20.

Mu 2011 ni bwo Butera Knowless wari ufite imyaka 20 y’amavuko yinjiye mu muziki. Uretse kuba ari umwe mu bahanzi bamaze igihe bahagaze bwuma mu muziki ndetse akaba yarabaye icyitegererezo kuri benshi muri barumuna be, Butera Knowless amaze igihe kinini afashe ibendera ry’umuziki w’Abanyarwandakazi.

Knowless na Clement bakoze ubukwe ku wa 7 Kanama 2016, bakaba barabyaranye abana batatu aribo; Ishimwe Or Butera wavutse mu mwaka wa 2016, Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020 n’undi w’umuhungu wavutse tariki 03 Werurwe 2023.

Uyu munsi, Butera Knowless arizihiza isabukuru y’amavuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa