Uko byari byifashe mu bukwe bw’umuraperi Bably n’umukunzi we Bukuru Hasna [Amafoto]
Yanditswe: Monday 03, Apr 2017
Umuraperi Bably wagaragaraje ko abishoboye ndetse akaba afite indirimbo zakunzwe n’ Abanyarwanda benshi zirimo “Isezerano rya kera”, Ihaho, Isahani, Ntitugipfuye ukundi, Kuri uyu wa Gatandatu ushize nibwo yakoze ubukwe n’umukobwa witwa Bukuru Hasna bamaze imyaka 7 bakundana mu ibanga. Bably hamwe n’umukunzi we Hasna
Ni nyuma y’ uko uyu muraperi Bably yaramaze igihe I Dubai ku mpamvu zo gushakisha imibereho. Kuri ubu akaba ari kubarizwa i Kigali aho yaje gukora ubukwe n’umukunzi we.Ubwo bukwe (...)
Umuraperi Bably wagaragaraje ko abishoboye ndetse akaba afite indirimbo zakunzwe n’ Abanyarwanda benshi zirimo “Isezerano rya kera”, Ihaho, Isahani, Ntitugipfuye ukundi, Kuri uyu wa Gatandatu ushize nibwo yakoze ubukwe n’umukobwa witwa Bukuru Hasna bamaze imyaka 7 bakundana mu ibanga.
Bably hamwe n’umukunzi we Hasna
Ni nyuma y’ uko uyu muraperi Bably yaramaze igihe I Dubai ku mpamvu zo gushakisha imibereho. Kuri ubu akaba ari kubarizwa i Kigali aho yaje gukora ubukwe n’umukunzi we.Ubwo bukwe bukaba bwabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 1 Mata 2017.
Uyu muraperi,Bably yagize ati “Nagarutse inaha mu Rwanda ku mpamvu y’ubukwe narimfite niteguraga kurushinga n’umukunzi wanjye Hasna Bukuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2017, nyuma y’ubukwe ariko nkazahita mpita nsubira I Dubai aho ndimo gukura amaronko yanjye muri iyi minsi”.
Bably akaba yanatanze impamvu umuntu yavuga ko isekeje yaba yaratumye ahisha Itangazamakuru umukunzi we igihe kingana n’Imyaka 7 yose,Yagize ati “Umukunzi wanjye afite indi mpanga ye basa cyane , Nari naranze kujya mugaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi kugira ngo itangazamakuru ritazabitiranya bigateza urujijo mu bantu”.
Mu Gusoza kandi Bably yagize ati ““Nyuma yo gukora ubukwe ndashaka gusubira muri studio, ndashaka gusiga nkoze zimwe mu ndirimbo nshyashya mfite. Ubu mfite umwihariko kuko ntabwo nzongera gukora ya Hip Hop ya kera, ndashaka gukora umuziki mushya muri Afro Hip Hop ngashyiramo itandukaniro.”
Uyu muraperi kandi akaba atangaza ko iby’ubukwe byose nibirangira ashobora guhita asubira I Dubai ndetse ko ari naho azahita akomereza umuziki we Ndetse ngo ibyo kuba yakwimukana n’umugore we byo bishobora kudahita bikunda kuko ngo ashobora kuzajya amusangayo nkuko yari asanzwe abikora mbere yuko barushingana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *